00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Batatu bari baheze mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bakuwemo ari bazima

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 July 2017 saa 04:19
Yasuwe :

Nyuma y’amakuru yavugaga ko hari abagabo batatu haheze mu kirombe cy’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rusasa w’Akarere ka Gakenke, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga, Polisi yatangaje ko bakuwemo ari bazima.

Aba bagabo uko ari batatu bagwiriwe n’ikirombe mu gitondo cyo ku wa 24 Nyakanga 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yavuze ko batabawe bagakurwa mu kirombe ari bazima.

Yagize ati “Abantu bashoboye kuvanwamo bakiri bazima. Ejo nimugoroba umwe yakuwemo, hasigaramo babiri, nabo mu mwanya ushize bose bakuwemo ari bazima.”

Yakomeje avuga ko icyo kirombe baguyemo, kiri gukorwaho ubushakashatsi niba kirimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta na Wolfram.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .