Bamwe mu bahinzi borozi bo mu karere ka Gakenke barishimira intambwe bamaze gutera mu kongera umusaruro no guhunika imyaka babikesha gahunda (Land Use Consolidation) yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe, yatumye baca ukubiri no gusuhuka bakoraga berekeza mu Mutara.
Nyuma y’uko gahunda yo guhuza ubutaka itangijwe, ubu muri Gakenke harabarizwa inganda 12 zitunganya umusaruro uturuka ku ikawa, ubu inanasi ziraboneka ku buryo basagurira amasoko, ndetse ubu bari gushyira imbaraga mu buhinzi bw’ibishyimbo n’ibigori, nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ntakirutimana Zephrin.
Yagize: “Uyu mwaka twashyize imbaraga mu buhinzi bw’ibishyimbo n’ibigori babisimburanya mu murima. Gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe yatumye abaturage babasha kwigira mu bijyanye n’umusaruro uturuka ku buhinzi”.
Ibi kandi ngo bituma abashinzwe ubuhinzi babasha gukurikirana imyaka mu murima, bayibonera amafumbire ndetse n’imiti, kuko babasha kubisanga ahantu hamwe, bityo umusaruro ukaboneka ari mwinshi.
Nyirakarera Anastasie, utuye mu murenge wa Muzo, avuga ko atabanje kumva neza gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe, ariko kuri ubu asanga aho imugejeje hashimishije ndetse yageze kubyo atari yaragezeho mbere.
Ati: “ubu mbasha kweza nkanasagurira amasoko. Kera twarasuhukaga ariko ubu tureza inanasi, ibishyimbo, ibigori n’urutoki tukihaza tukanasagurira amasoko”.
N’ubwo Akarere ka Gakenke katagaragaramo ku rugero ruri hejuru ubuhinzi bw’ibirayi kimwe n’utundi turere tw’Amajyaruguru, kazwiho kurumbuka ku bijyanye n’ibihingwa byoherezwa hanze nk’ikawa, n’imbuto aho Abanya Uganda baza kurangura muri aka karere igihingwa cy’amatunda n’inanasi.



















TANGA IGITEKEREZO