Iyi mibiri imaze kuboneka ni iyajugunywe mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Busengo mu Kagari ka Kirabo. Yabonetse bigizwemo uruhare n'abaturage batanze amakuru bagamije gushyigikira ubumwe n'ubwiyunge bwuzuye.

Ubwo aya makuru yatangwaga mu minsi ishize, ubuyobozi bwafatanyije n'abaturage mu gikorwa cyo gushakisha iyo mibiri mu ishyamba ry'inturusu riri ku musozi, haboneka umugore wishwe ari kumwe n'umwana we bakajugunywa kuri uwo musozi badashyinguwe mu cyubahiro.

Amakuru yari yatanzwe yavugaga ko kuri uwo musozi haba hari imibiri y'abantu batanu, ibyatumye bakomeza gushakisha kugeza ubwo kuri uyu munsi habonetse indi mibiri ibiri, undi umwe ukaba ugishakishwa hashingiwe ku makuru akomeza gutangwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yashimiye abaturage bemeye gutanga amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba n'abandi bose baba bazi ahakiri imibiri ko batera intambwe bakayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati "Nibyo ubu tumaze kubona imibiri y'abantu bane undi we turacyahuza amakuru neza kugira ngo turebe ko yaboneka kandi turashimira abaturage bemeye gutanga aya makuru yatumye iyi mibiri iboneka."

"Turashimira n'izindi nzego zose twafatanyije kugira ngo iyi mibiri iboneka, icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kuduha amakuru y'ahaba hakiri imibiri tukayishakisha kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro."

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace hiciwe Abatutsi batari bake bageragezaga guhunga ibitero bikaze babaga bagabweho n'interahamwe zari zikikije imisozi myinshi y'icyahoze ari Superefegitura ya Busengo.

Abaturage bahuriye hamwe mu gikorwa cyo gushakisha imibiri y'abazize Jenoside yajugunywe ku musozi
Abaturage bahuriye hamwe mu gikorwa cyo gushakisha imibiri y'abazize Jenoside yajugunywe ku musozi