Mu kwizihiza uyu Munsi, hagaragajwe ko mu myaka ibiri ishize, mu Karere ka Gakenke ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu 50, bisenya inzu zirenga ibihumbi bitatu, ibikorwaremezo birasenyuka ndetse n’imyaka y’abaturage irangirika bifatika.
Aha niho Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yahereye agaragaza ko uburinganire n’ubwuzuzanye bifitanye isano ikomeye no gukumira imihindagurikire y’ibihe kuko nta cyagerwaho muri byose igihe bidahujwe.
Yagize ati “Byombi bifite ibyo bihuriyeho mu buryo bukomeye. Uburinganire hagati y’umugore n’umugabo butitaweho n’icyizere cyo kuzagera ku byiza twifuza cyaba kiri kure. Ni yo mpamvu mpamagarira abaturage, cyane cyane abagabo, kunganira abagore, babubakira za rondereza mu mwanya wo gutema amashyamba, za ruhurura ziterwa n’amazi ava ku bisenge by’inzu nizisimbuzwe ibigega bifata amazi aturuka ku nyubako zabo kugira ngo binafashe abana babo bajyaga kuvoma."
Nubwo umubare w’abakoresha amashanyarazi n’ubundi buryo butuma hatangizwa amashyamba hashakwa ibicanwa ugenda wiyongera, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge asaba ko habaho impinduka zifatika kuko usanga umubare munini ari uw’abagore bagikomeje kugirwaho Ingaruka.
Yagize ati "Umuriro w’amashanyarazi wiriyongereye mu Karere ka Gakenke uva kuri 7.7% muri 2010 ugera kuri 20.3% muri 2017. Umubare w’abakoresha inkwi nk’inzira yo kubona umuriro nawo waragabanutse…aha hakenewe impinduka zifatika kugira ngo tugera ku byiza twifuza."
Muri aka Karere kandi hari abagore bemeza ko bashishikajwe n’imishinga ituma barushaho kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Murekatete Odette ni umwe muri abo bagore, yagize ati "Mbere wasangaga henshi nko mu bisambu, mu mirima, yewe no mu mayira, hanyanyagiye za Cotex zakoreshejwe, kubera ko n’ibizikoze, ibyinshi ari amashashi, twe nk’abagore, bikadutera ipfunwe, byangizaga n’ubutaka duhungamo."
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, imiryango 24 yorojwe inka, indi isaga 200 yorozwa amatungo magufi, bamwe mu bagore bahabwa telefoni zigezweho (Smart phones), zo kubunganira mu itumanaho, hatangwa ibigega bifata amazi, n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!