Abaturage babangamiwe n’ibi biraro byashaje ni abo mu Mirenge ya Rusasa na Mugunga yo mu Karere ka Gakenke hiyongereyeho n’uwa Rugera mu Karere ka Nyabihu.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko kwangirika kw’ibi biraro byatumye ubuhahirane buhagarara bikaba byarabateje ibihombo
Hakizimana Adolphe ni umwe muri bo yagize ati “Uvuye hano mu Gashyushya kugera muri Vunga hari ibiraro bigera mu icyenda byose bikoze mu biti byashaje. Imodoka ntizatinyuka kuhaca ngo zize gutwara umusaruro wacu, ntiwakweza toni y’ibigori ngo uyitware ku mutwe ubijyana ku isoko, hari n’imodoka yari itwaye ibiduki birenga 20 by’inzoga yagerageje kwambuka ikiraro igwamo,kandi ubucuruzi bw’inzoga n’ubuhinzi bw’ibitoki nibyo byari bidutunze.”
Niyitegeka Marcel na we yagize ati “Ibi biraro byasenyutse byatumye iterambere ryacu risubira inyuma kuko ubuhahirane bwadindiye. Ikindi biteza impanuka zinatwara ubuzima bw’abantu, ubu tumaze gushyingura gatatu kose abantu babiguyemo.”
Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Baganizi Patrick Emile yavuze ko imirimo yo kubaka ibi biraro izatangira mu Ukwakira uyu mwaka.
Yagize ati “Gahunda turimo ni iyo gukora igenzura ry’ibiraro byose byangiritse, ibyo byararangiye turatangira kubisana muri uku kwezi kwa cumi. Ntibizarenga amezi ane tutabirangije”.
Akarere ka Gakenke gakungahaye ku buhinzi bw’urutoki n’ibigori ariyo mpamvu abahinzi bagaragaza ko kutagira ibiraro bizima bigira ingaruka zo kutageza umusaruro wabo ku masoko bari bakunze guhahirana.



















TANGA IGITEKEREZO