00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Imiryango irenga 26.000 iracyatuye mu manegeka

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 3 January 2022 saa 01:25
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buracyahanganye n’ikibazo cyo gutuza neza imiryango irenga ibihumbi 26 igituye mu manegeka bitewe n’imiterere y’ako karere kagizwe ahanini n’imisozi ihanamye cyane.

Akarere ka Gakenke gakunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku myuzure iterwa ahanini n’imiterere y’imisozi ikagize.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yasobanuye ko kubera ubuhaname bw’imisozi iri muri aka gace hari aho usanga aho abaturage batujwe hagiye mu manegeka kubera kunyerera k’ubutaka (Grissement de terre).

Yakomeje ati “Ubu turi gukorana n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire, RHA, kuri site z’imiturire 234 zivuye kuri 264, murumva ko izindi 30 na zo twasanze zitaturwa, ubu twamaze kuzigena igisigaye ni ukugezayo ibikorwaremezo.’’

Yavuze ko nyuma yo kuzigezamo ibikorwaremezo ngo ziturwe, ubuyobozi buzakomeza gufasha imiryango itishoboye ariko iyishoboye yo igashishikarizwa kuzafata iya mbere mu gutura aheza.

Ati “Kuri ubu abo bari mu manegeka harimo ibice bibiri, hari abishoboye bashobora kwigurira ibibanza kuri ayo masite ariko abatishoboye bo tugenda tubishyira mu ngengo y’imari bitewe n’intego Akarere kaba gafite. Tuzakomeza no gukorana na MINEMA ku buryo mu 2024 nta muturage uzaba agituye mu manegeka.”

Akarere ka Gakenke gakunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mvura nyinshi n’imiterere y’ako y’imisozi miremire bituma ubutaka busuma bakamanuka mu bikombe n’ibibaya bigahitana ubuzima bw’abantu ndetse bikangiza n’ibidukikije hamwe hagasigara ari mu manegeka.

Site 234 ziri gutegurwa mu Karere ka Gakenke, zizatuma abaturage barenga ibihumbi 382 bakabarizwamo batuzwa ahantu heza hadashyira ubuzima bwabo mu kaga bitarenze mu 2024.

Gakenke iri mu turere dukunze kwibasirwa n'ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages