00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Imodoka yari itwaye abasirikare yakoze impanuka hakomereka batatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 March 2017 saa 08:36
Yasuwe :

Imodoka ya Coaster yari itwaye abasirikare bakuru biga mu ishuri rya Nyakinama yari ivuye i Kigali, yakoze impanuka igeze mu Murenge wa Kivuruga batatu muri bo barakomereka.

Amakuru avuga ko iyi modoka yakoze impanuka ahagana saa kumi n’imwe zo kuri iki Cyumweru ndetse ko yaguye munsi y’umuhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yari itwaye abasirikare yagonzwe n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Hilux.

Ati “Uvuye mu Murenge wa Kivuruga ujya Cyabingo niho batubwiye ko yabereye ndetse ko hakomeretsemo batatu. Niyo makuru mfite, bambwiye ko imodoka yahirimye.”
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko aba basirikare bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ariho bari kuvurirwa kugeza ubu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages