Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yatangarije IGIHE ko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo abe yatakaza ubuzima bwe muri iyo mpanuka.
Yagize ati “Iyo modoka yavaga muri Tanzania yerekeza i Rubavu igeze mu Kagari ka Gahinda ahazamuka icika feri isubira inyuma ihita igusha urubavu, nta wakomeretse nta n’uwapfuye usibye ko yafunze umuhanda.”
Yavuze ko polisi iri gukora ubutabazi kugira ngo umuhanda wongere ube nyabagendwa.
Yagiriye inama abakoresha umuhanda Kigali-Base-Musanze-Rubavu kuba bakoresha uwa Base-Burera-Gahunda-Musanze, Mukamira-Ngororero-Muhanga-Kigali, Kigali-Muhanga-Ngororero-Mukamira mu gihe bagishakisha uko bayikura mu muhanda.



















TANGA IGITEKEREZO