Iyi mvura yatangiye kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ikomeza ijoro ryose, umusozi uratenguka ufunga umuhanda mu Murenge wa Nemba ahazwi nko muri Buranga hatangira imirimo yo gukuramo ibyo byondo byari byafunze umuhanda.
Ibinyujije ku rukuta rwa X, Polisi y’Igihugu yagize iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu Murenge wa Nemba, ahazwi nka Buranga, ubu umuhanda Gakenke- Musanze wabaye ufunze by’agateganyo. Imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa."
Ubwo twakoraga iyi nkuru muri iki gitondo, imirimo yo gukuramo ibyo byondo yari irimbanije ku buryo byagaragara ko nta yindi nkomyi ihabanye uyu muhanda uza kuba nyabagendwa muri iki gitondo ingendo zigakomeza nk’uko busanzwe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!