00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Mu banyeshuri 33 batwite harimo n’abo mu mashuri abanza

Yanditswe na

Imvaho Nshya

Kuya 7 June 2015 saa 10:29
Yasuwe :

Abana b’abakobwa basaga 30 batwite inda zitateguwe, bikaba bikekwa ko bituruka k’ukutaganiriza abana kw’ababyeyi ndetse n’abakobwa batirinda ababashuka.

Bamwe mu banyeshuri bo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke bemeza ko kuba ababyeyi babo batarashobora kumva neza ko bagomba kubaganiriza ku mihindukire y’umubiri wabo kugira ngo bamenye neza ibyo bazahura na byo ko ari imbogamizi ngo kuko bamwe ariho bakuriramo gutwara inda zitateganyijwe cyangwa indwara.

Uwamahoro Beatrice ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza asaba ababyeyi ko bajya babaganiriza ku mihindagurikire y’umubiri wabo.

Ati “Abana b’abakobwa baba bagitangira kujya mu mihango (mu kwezi kw’abakobwa) hari igihe baba batabisobanuriwe ubundi muri kwagushaka kubihisha bagakoresha ibintu byose babonye (ibitambaro byanduye) ku buryo hari abo biviramo uburwayi kandi nyamara byatewe no kudasobanukirwa n’uko babigenza, abandi bakaba baribwa mu nda mu gihe cy’imihango bakabwirwa ko nibasambana bazakira ugasaba bishoye mu mibonano bakuyemo inda zitateguwe aho kugira, impanuro z’ababyeyi zikaba zicyenewe.”

Ababyeyi nabo bemeza ko harimo abataganiriza abana babo ku mihindukire y’ubuzima bwabo, Ayinkamiye Marie Solange ni umubyeyi atuye mu murenge wa Gakenke, asobanura ko kuba ababyeyi bataganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere harimo n’ubujiji kuko abenshi baba batarageze mu ishuri.

Ati “bamwe mu babyeyi usanga bagifite inzitizi zituma bataganiriza abana ari nacyo kibazo cy’ibanze kuko bakibifata nk’ibiteye isoni, erega hari n’abavuga ngo umwana nabimenya nibwo azakora imibonano mpuzabitsina”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias asaba ababyeyi kuganiriza abana b’aba bakobwa ku buzima bw’imyororokere ndetse n’abakobwa bakirinda ibishuko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages