Gakenke ni kamwe mu turere tugizwe n'imisozi miremire ndetse no kutagira imijyi, byatumaga abenshi mu bagatuye barakoraga imirimo y'ubuhinzi n'ubworozi nabyo bitari biteye imbere kubera nta masoko meza bagiraga.
Ibi byiyongera ku bibazo igihugu cyari gifite cy'ibikorwaremezo bike birimo n'umuriro w'amashanyarazi, ku buryo abari bafite amashanyarazi mu 2010 bari ku kigero cya 0.8%, bitandukanye n’umwaka wa 2023 kuko warangiye bageze kuri 70% by'abafite amashanyarazi.
Byongereye amahirwe y'iterambere yabonwaga na bamwe bagahita bimukira mu tundi turere iwabo hagafatwa nk'ahataba abakire kubera imbogamizi z'amashanyarazi bahuraga nazo, ariko ubu zikaba zarakemutse bikabatera kubyaza umusaruro ayo mahirwe aboneka iwabo.
Nyiraneza Devotha ukora ubucuruzi akabuhuza n'ubuhinzi bw'ikawa, yagize ati "Twe mu muryango nashatsemo hahozemo abakire bakomeye bakorera Kigali abandi i Musanze kandi wasangaga barazamukiye inaha bakimuka nyuma kubera babaga bamaze gutera imbere badakeneye gukomeza gucana udutadowa mu bucuruzi."
"Nanjye nakomeje ubu bucuruzi batuzanira amashanyarazi, dutangira gukora amasaha menshi ya nijoro, byarakomeje ndakora n'abandi bimutse barazaga bagasanga ndi gukora nibereye mu mitungo yanjye nkora ubuhinzi n'ubucuruzi ngatera imbere ubu nta gahunda nimwe yatuma nimuka kuko iwacu naho hari iterambere."
Ishimwe Desire nawe yagize ati "Njye narangije amashuri yisumbuye mu 2016 ariko nateganyaga guhita njya mu mujyi. Banyujije hano amashanyarazi turayafata ntangirana salon de coiffure ndogosha ubu nsigaye nkora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro nka rwiyemezamirimo. Gakenke ifite amahirwe y'iterambere nk'ahandi sinahava."
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imari ubukungu n'Iterambere, Niyonsenga Aimé François, avuga ko urugendo rwo kwegereza abaturage amashanyarazi yahinduye imibereho n'iterambere byabo kandi ko bazakomeza kubyongera.
Yagize ati "Birumvikana ni urugendo rukomeye urebye aho twari turi kuri 0,8% mu 2010 ariko ubu tukaba tugeze kuri 70%. Ntitwavuga ko twagezeyo kuko turakomeza kubagezaho amashanyarazi nk'uko biri muri gahunda ya goverinoma yo kugeza amashanyarazi ku ngo 100% muri uyu mwaka kandi tuzabigeraho kuko twahereye ku bikorwa remezo ubu igisigaye ni ukuyageza ku ngo."
Yakomeje agira ati "Icyo dusaba abaturage ni ukumenya neza ko ibikorwa nka biriya biba byarahenze leta, bakabibungabunga ariko ikiruta byose ni ukubibyaza umusaruro bagatera imbere nk'uko babyifurijwe n'Umukuru w'Igihugu."
Mu Karere ka Gakenke ku mugezi wa Nyabarongo hari umushinga wo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwiswe Nyabarongo II, ruzatwara miliyari zikabaka 215 Frw, rukazatanga megawati 43.5 zizafasha kugabanya ikiguzi cy'amashanyarazi mu Rwanda.


Ibitekerezo 0