Bamwe mu batashye ubwo bukwe batangarije IGIHE ko kuwa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2015 ari bwo uyu muhungu uri mu kigero cy’imyaka 27 wari kumwe n’umugeni we muri Paruwasi ya Ruli yishyurijwe mu ruhame amafaranga ibihumbi 150, ubwo umukobwa bivugwa ko bakundanaga ayamuha kugira ngo akunde amurongore, ariko ntiyabikora.
Abatangabuhamya bemeza ko nyuma y’uko uyu musore yishyurijwe ibihumbi 150 mu Kiliziya, yahise ajya iwabo kugurisha inka ye abona kuza kwishyura mu gihe umugeni we yari yicaye mu busitani ariho amutegerereje.
Niyigena Clementine wari muri ubwo bukwe bwabereye mu Kagari ka Ruli, mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, avuga ko abantu benshi batunguwe cyane no kumva umukobwa avuga ko afite inyandiko ziriho umukono ugaragaza ko yahaye uyu muhungu amafaranga kugira ngo amurongore.
Yagize ati “Twatunguwe cyane no kumva abwira Padiri ko atari bwemere ko abasezeranya umuhungu atari yamwishyura amafaranga ye yamuhaye, kuko yayamuhaye kugira ngo bazabane.”
Yakomeje ashimangira ko kugira ngo uyu musore yishyure aya mafaranga byamusabye kujya kugurisha inka ye.
Padiri wabasezeranyije yemeje ayo makuru, ariko avuga ko atazi ko uyu musore yagurishije inka ye kugirango yishyure umwenda w’abandi.
Ati “Ibyo byabayeho ariko icyabayeho ni uko hari umusore wariye amafaranga y’umukobwa avuga ko bazabana, umukobwa arishyurwa, n’aho iby’uko yagurishije inka simbizi.”
Gusa abari muri ubu bukwe bemeza uyu musore n’umugore we baje gushyingirwa mu masaha y’ikigoroba mu gihe byari biteganyijwe ko uyu muhango uba saa tatu n’igice za mugitondo (9:30am).



















TANGA IGITEKEREZO