00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Umugabo wakekwagaho kwica umugore we yasanzwe yiyahuye

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 14 March 2022 saa 04:56
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 54 y’amavuko witwa Mugiraneza Innocent wo mu Mudugudu wa Rutamba, Akagari ka Rugimbu, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye nyuma yo kwica umugore we.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ahagana saa Sita z’ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 14 Werurwe 2022. Yasanzwe yapfuye nyuma yo gutabaruka k’umugore we Nyirambabariye Godelieve w’imyaka 50.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Twahirwa Jean de Dieu, yemeje aya makuru avuga ko uyu muryango wagiranaga amakimbirane ariko batakekaga ko yagera ku kigero cyo kwicana.

Yagize ati “Amakuru twayahawe n’abaturage bavugaga ko uyu mugabo yatemye umugore we akamwica na we agahita yiyahura. Abaturage batubwiye ko basanzwe bafitanye amakimbirane ariko nk’ubuyobozi ntitwari tubazi. Kubera ko abantu bafitanye amakimbirane iyo tubamenye dufite abafatanyabikorwa badufasha kubahugura bakabigisha.”

Yakomeje agira ati “Turasaba abaturage kwirinda amakimbirane nk’aya bakajya begera inzego z’ubuyobozi bagafashwa kuyakemura mu mahoro aho kwicana kuko usanga bigira ingaruka mbi ku muryango uba wabuze ababo.”

Ba Nyakwigendera bajyanywe ku Bitaro bya Nemba ngo bakorerwe ibizamini bya muganga. Bari bafitanye abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages