Amakuru y’urupfu rw’uwo mugore yatangiye kumvikana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, bivugwa ko bamusanze mu mugozi yarangije gushiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe, Twahirwa Jean de Dieu, yemeje amakuru y’urupfu rw’uwo mugore, avuga ko bakeka ko yaba yiyahuye kuko yigeze kugaragaza ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.
Yagize ati “Ni amakuru yatugezeho mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu twahise twihutira gutabara. Dukeka ko yaba yiyahuye kuko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse amakuru dukesha abaturanyi be avuga ko yiyahuye n’umugabo we adahari."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!