Dusengimana w’imyaka 28 arakekwaho kwica Twagirayezu Servillien w’imyaka 41 wari uri ku irondo naho mugenzi we Niyitegeka Protais akomeretswa bikomeye ubwo bamusangaga mu kabari yasinze bakagirana amakimbirane mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Kanama 2022 ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yavuze ko Dusengimana yatawe muri yombi, asaba abaturage kutihanira ahubwo bakajya begera ubuyobozi mu gihe bagiranye ibibazo kugira ngo bubafashe kubikemira mu mahoro.
Yagize ati "Ni byo koko uwo munyerondo yapfuye atewe icyuma. Mu Murenge wa Janja, ibintu nk’ibi ntibyari bihasanzwe. Icyo dusaba abaturage ni uko bakwiye kujya babana mu mahoro kandi nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwihanira. No mu gihe hajemo kutumvikana bakwiye kwegera ubuyobozi, ni cyo tubereyeho tukabafasha kuko iyo umuntu ageze aho yica undi ni igihombo ku gihugu n’umuryango we ukahahombera."
Kuri ubu, Dusengimana Evode yamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Janja mu gihe Niyitegeka Protais wakomerekejwe ari kuvurirwa mu Bitaro ya Gatonde.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!