Uyu mwarimu yatwawe n’umugezi witwa Gafobera uri hagati ya Gakenke, Rushashi na Gashenyi ubwo yari atashye avuye muri Santere ya Rukuta agerageza kwambuka ikiraro cyari cyanyereye agwamo umugezi wari wuzuye fa. uramutwara arapfa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yemeje aya makuru, avuga ko yayabwiwe n’abagore babiri bari kumwe n’uwo mwarimu, aho bo barokowe n’amakenga bagize banga kwambuka icyo kiraro.
Yagize ati "Ni amazi yamutwaye bamushakishije bamubona yapfuye. Ubutumwa ni uko abaturage bacu mu gihe babonye nk’imvura iguye bajya bagira amakenga bakirinda guhatiriza bagerageza kwambuka. Birashoboka ko yari yavuye ku kazi kare akanyura ahandi hantu, yari mu nzira ataha."
Yakomeje agira ati "Turihanganisha umuryango we ndetse n’abarezi bakoranaga kubwo ibyo bago bagize."
Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Nemba ngo hakorwe isuzuma ryimbitse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!