‘Umugore ava iwabo azanye ibishyingirinwa yaguze mu nkwano umugabo aba yatanze, umugabo iwabo bakamuha umunani, umugore akaza kumurya imitsi, umugore we kuki iwabo batamuha umunani ngo aze ashyire hamwe n’umugabo bafatanye kwiteza imbere. Ngiyi impamvu ituma tubaza abagore ngo bazanye iki?’.
Iyo ni imvugo ya bamwe mu bagabo batuye mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Kivuruga, bifuza ko hari ibyahinduka mu myumvire y’Abanyarwanda, umugore akajya ahabwa umunani n’ababyeyi be igihe agiye gushyingirwa, aho kujyana ibikoresho byo mu rugo n’ibiryamirwa gusa.
Ijambo ribi riryana kurusha inkoni
Nk’uko bamwe mu bagore bo muri aka gace babivuga, ngo nubwo batagikubitwa inkoni amagambo mabi abagabo babo bababwira ababaza kurusha inkoni.
Mukanyangezi Marie Claire yavuze ko umugabo babyaranye abana batanu, iyo agize icyo amusaba, amucyurira ko ntacyo yakuye iwabo.
Yagize ati “Nk’iyo musabye ingwate kugira ngo njye gusaba inguzanyo kuri Sacco nk’abandi bagore, arambwira ngo ninjye gutanga ingwate mu isambu ya data, ngo ese ubundi wazanjye iki? Kandi twasezeranye ivangamutungo.”
Nyirafirimbi Rosalie, na we ngo iki kibazo akibazwa n’umugabo we. Yagize ati “Abagabo ni byo ntibakidukubita inkoni, ariko ijambo badukubitisha batubaza icyo twazanye ridushengura umutima kurenza inkoni.”
Nk’uko aba bagore ndetse n’abandi bakomeje babivuga, ngo babona iri ari ihohoterwa bakorerwa n’abagabo babo, bakaba bifuza ko ubuyobozi bwabarenganura.
Nonese ubundi baba barazanye iki?
Abagabo batandukanye bo muri iyu Murenge bavuga ko kubaza abagore iki kibazo atari ihohoterwa, ahubwo bashaka ko ibintu bihinduka.
Kanyamashuri Thomas, ni umugabo uvuga ko umugore we yazanye amasahani n’ibiryamirwa gusa.
Yagize ati “Ibishyingiranwa yazanye yabiguze mu mafaranga natanze yo kumukwa ibihumbi 150. Nonese ubwo yazanye iki? Ibintu bikwiye guhinduka umugore na we akajya ahabwa umunani n’ababyeyi be hanyuma akaza agateranya n’uwo umugabo aba yahawe bakubaka urugo.”
Uyu mugabo ndetse na bagenzi be batandukanye, bavuga ko amasahane, ibiryamirwa n’imyenda abagore bashyingiranwa, kuri ubu babona nta gaciro bifite ngo bifuza ko bajya bagegerwa umunani n’iwabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Mungaruriye Fidele, yavuze ko abasore n’inkumi bakwiye kwimakaza urukundo no kubwizanya ukuri mbere yo kubana.
Yagize ati “Umukobwa ashobora kuza nta kintu afite, ariko nyuma y’igihe runaka bagakora bombi bafatanyije bakiteza imbere. Iyo tugiye kubasezeranya rero tunababaza niba barabwizanyije ukuri ku mutungo buri wese afite.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko umugabo adakwiye kubaza umugore ibyo yazanye igihe haba barabayeho kubwizanya ukuri mbere yo kurushinga.



















TANGA IGITEKEREZO