00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke yabaye iya nyuma mu mihigo, none irarenganya abafatanyabikorwa

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 24 October 2015 saa 05:23
Yasuwe :

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deo avuga ko impamvu zatumye akarere ayoboye kaba aka nyuma mu mihigo y’uyu mwaka zakemutse bityo akarere katazongera kuba akanyuma.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE , Nzamwita avuga ko aka karere katishimiye uyu mwanya ariko kari kakoze ibyo kagomba gukora ahubwo kagatenguhwa n’abafatanyabikorwa, nko kuba abaturage baragombaga guhabwa “Cash Power” bagera kuri 3500 ariko kubera umufatanyabikorwa yabatengushye ntibanageze kuri 50%.

Ikindi kibazo avuga ni kuba baragombaga gutanga Biogazi za “Plastic” zigera kuri 97 ariko bakaza gusanga REG yazemeye itazifite. Avuga ko ibi byagiye byiyongera kuri bamwe mu bashoramari nabo batagiye bubahiriza amasezerano.

Mayor Nzamwita kandi avuga ko Gakenke na Nyaruguru aritwo turere tutahabwaga amafaranga y’inyongera yo gukora imihanda nayo ikaba ari impamvu yabatera kuba baritwaye nabi.

Ati “Ntabwo uyu mwanya ubereye akarere ka Gakenke,ndetse si umwanya twishimiye ariko si uko tutakoze ahubwo abantu bajye bareba impamvu byabaye”

Umuyobozi w’aka karere avuga ko uturere twose twagenzuwe mbere twaje mu myanya ya nyuma, nacyo kikaba ri ikibazo umuntu yakwibaza.

Avuga ko Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yari yagumanye amafaranga y’ibikorwa iza kuyarekura muri Gicurasi maze igenzura riba muri kanama. Avuga ko uturere twagenzuwe muri Kanama byabaguye nabi kuko bari batarabona amafaranga ngo babe barakoze ibikorwa.

Gusa ngo iki kibazo Minisitiri w’Intebe yavuze ko kizigwaho bakajya bagenzurirwa rimwe.

Ikindi uyu muyobozi avuga ni uko kuba Minisiteri nazo zarasinye imihigo ari ikintu kizafasha aka karere kuba kaza ku mwanya mwiza.

Ati “Ubu nta kigo cya Leta kizongera gutsindisha ikindi kandi noneho ubu uzajya ubazwa ibiri mu nshingano zawe aho utazabazwa inshingano zundi”

Avuga ko bafashe ingamba zikomeye zizatuma batongera kuba abanyuma.

Mayor wa Gakenke

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages