00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Yatatse gufatwa ku ngufu, yirukanwa ku ishuri ashinjwa kunanirana

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 27 August 2014 saa 07:28
Yasuwe :

Umwangavu w’imyaka 18 wiga mu Ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu yirukanwe azira ko yasohotse mu kigo nta ruhushya afite; we avuga ko yari yashimuswe n’abantu atazi bakamujyana kure y’ishuri bakamufata ku ngufu.
Uyu mukobwa tutari butangaze amazina ye (turamwita Uwimana), akomoka mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, akaba yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye i Nyarutovu mu Karere ka Gakenke.
Uwimana yatangarije IGIHE ko byose bijya gutangira, kuwa Gatanu tariki ya 15 Kanama (…)

Umwangavu w’imyaka 18 wiga mu Ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu yirukanwe azira ko yasohotse mu kigo nta ruhushya afite; we avuga ko yari yashimuswe n’abantu atazi bakamujyana kure y’ishuri bakamufata ku ngufu.

Uyu mukobwa tutari butangaze amazina ye (turamwita Uwimana), akomoka mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, akaba yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye i Nyarutovu mu Karere ka Gakenke.

Uwimana yatangarije IGIHE ko byose bijya gutangira, kuwa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2014 yasohokanye n’abandi banyeshuri bagiye gutembera (hari kuri konji), akaza gushimutwa n’abantu atabashije kumenya. Avuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwanze kumva ikibazo yagize, buhitamo kumwirukana.

Ati “[…] nasigaye inyuma gato kuko abo twari kumwe bihutaga noneho tugiye kugera hafi y’isoko rya Gakenke haza imodoka yo mu bwoko bwa “Prado” ifite ibirahure byijimye, yari irimo abagabo batatu barambwira ngo nimbarangire kuri ‘alimentation’, ndahabarangira barambwira ngo ninjye mu modoka njye kuhabereka”.

Uwimana avuga ko yinjiye mu modoka akicara mu mwanya w’inyuma, aho yicaranye n’umusore wamuhaye umutobe wo kunywa.

Ati “Nicaranye n’umusore wanywaga “juice”(umutobe w’imbuto) arampereza ngo dusangire ndanga ampereza iyanjye igifunze, ibyo ni byo nibuka kuko nongeye kugarura ubwenge ndi ahantu ntazi”.

Bamwe mu banyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye rya Nyagatovu

Yagaruye ubwenge aryamye mu kizu kitagira abantu…

“Nagaruye ubwenge kuwa Gatandatu tariki ya 16 Kanama nyuma ya saa sita nsanga ndyamye mu kizu kituzuye, ahantu hadakinze kandi ubona ko nta bantu bahatuye. Kuva aho nari ndi kugera ku ishuri hari nk’urugendo rw’isaha imwe.”

Uwimana akomeza avuga ko yageze ku ishuri akabwira ubuyobozi ibyamubayeho bukanga kubyemera. Avuga ko icyamutunguye ari uko ushinzwe amasomo yamujyanye kwa muganga ariko bagerayo uwo muyobozi akanga ko Uwimana yivuganira na muganga.

Ati “Ushinzwe amasomo yanjyanye kwa muganga, tugezeyo aragenda yihererana n’umuganga wari uhari […] sinzi ibyo bavuganye, noneho wa muganga arampamagara arambwira ngo ntibashobora kunsuzuma ntazanye urupapuro rwo kuri Polisi.”

Umukobwa yemeza ko yafashwe ku ngufu…

“Icyambabaje ni uko “prefet”(ushinzwe amasomo) atatumye nsobanurira uwo muganga uko byangendekeye, twagera no kuri polisi ntibatume mvuga. Polisi bampaye urupapuro rwo kujyana kwa muganga i Nemba, bakora ibizami bampa n’imiti yo kunywa, hanyuma ngaruka ku ishuri.”

Uwimana avuga ko ku cyumweru mu gitondo, yahamagawe ngo yitabe umuyobozi w’ikigo, ati “Nageze kwa “Directeur” arambwira ngo nimfate ibintu byanjye ntahe, baranyirukanye”.

“Nababajwe n’uko batigeze baha agaciro ibyo nababwiye byose ngo nibura bakurikirane ikibazo cyanjye ahubwo bakihutira kunyirukana kandi bazi ko ndi mu mwaka wa nyuma nitegura gukora ibizami bisoza amasomo y’umwaka wa nyuma”, niko Uwimana abisobanura.

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko uyu mukobwa yari yarabananiye

Mu kiganiro na IGIHE, Munyaneza Sylvain ushinzwe amasomo muri iryo shuri, yavuze ko uyu munyeshuri yari asanzwe afite ingeso yo gusohoka mu kigo adasabye uruhushya.

“Yasohotse mu kigo nta ruhushya afite, aho agarukiye agaruka abeshya ko yashimuswe kandi ntabyabaye, kuko si ubwa mbere yari avuye mu kigo nta ruhushya afite. Amakuru dufite ni uko hari abamubonye agenda n’aho yagiye harazwi”.

Munyaneza avuga ko hari ingeso mbi Uwimana yari afite kandi ko yagiye atumwa ababyeyi inshuro zirenze imwe, bakamwihanangiriza ariko akanga akanirana, dore ko ngo n’imitsindire ye atari myiza kubera izo ngeso.

Safari Willson, Umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya Nyarutovu yatangarije IGIHE ko Uwimana yahawe gasopo inshuro zirenze imwe ariko akananirana.

“[…] mu ntangiriro z’igihembwe cya kabiri uyu mwaka yaratorotse amara iminsi ine atari mu kigo, atari iwabo cyangwa muri bene wabo, icyo gihe twamutumye umubyeyi twanzura ko bazajya bamuzana mu kigo, bakaza no kumutwara ibiruhuko bigeze”.

Safari avuga ko Uwimana yahawe gasopo ko naramuka yongeye gufatwa yatorotse ikigo azahita yirukanwa burundu nk’uko biri mu mategeko y’ikigo.

Ati “Imodoka avuga ko yamutwaye ivuye i Nemba, twabajije kwa muganga batubwira ko uwo munsi nta modoka yo muri ubwo bwoko yahageze, ahubwo hari abatubwiye ko bamubonye muri gare ya Gakenke ateze imodoka”.

Safari akomeza avuga ko ibyo uyu mukobwa yashyizeho umukono imbere y’ubuyobozi n’ababyeyi be, ari byo ubuyobozi bwashyize mu bikorwa bakaba baramushyikirije ababyeyi be bamubwira ko azagaruka aje gukora ibizami bya Leta.

Spt Hitayezu Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru yatangarije IGIHE ko ikibazo cy’uyu munyeshuri bakizi. Yavuze ko ikirego cy’uko uwo munyeshuri yafashwe ku ngufu bacyakiriye bakamwohereza kwa muganga ngo akorerwe isuzuma, gusa ngo kugeza uyu munsi ntibarafata umwanzuro kuko iperereza rigikomeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages