Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yavuze ko uyu mugabo yatanze ruswa y’amafaranga 30.000 kugira ngo Polisi ya Sitasiyo ya Ruli irekure moto yo mu bwoko bwa TVS ifite yari yafashwe kubera amakosa y’uwari uyitwaye.
Yavuze ati “Iyi moto ubundi ni iy’umugabo w’imyaka 44 utuye mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Kayenzi akagari ka Cubi umudugudu wa Kamabuye, ikaba yarageze mu Kagari ka Rwesero Umurenge wa Ruli itwawe n’utari ufite uruhushya rwo gutwara moto.”
IP Gasasira yakomeje avuga ko iyi moto igeze muri Ruli igafatwa ikajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli kubera aya makosa, aba bari bayitwaye bashatse uriya mugabo w’imyaka 33 azanira ruswa y’ibihumbi 30 umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ruli.
Yavuze ati “Nyuma y’umwanya muto iyo moto ifashwe, uriya yasanze uwo mupolisi aho yari ari ku kazi amubwira ko ashaka ko amufasha.”
Yakomeje agira ati “Uwo mupolisi amubajije icyo yifuza ko amufasha, yahise amwerurira amubwira ko ashaka kumuha iriya ruswa akarekura iriya moto, ariko ntibyamuhira kuko yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli.”
IP Gasasira yasabye abanyarwanda cyane cyane abakirangwaho n’ingeso yo gutanga ruswa bayiha abapolisi kuyicikaho burundu, kuko Polisi nk’urwego rushinzwe kubahiriza amategeko idashobora kwihanganira ko iki cyaha gikomeza gukorwa.
Ati “Uriya mupolisi yakoze kinyamwuga. Yubahirije indangagaciro za Polisi y’u Rwanda zijyanye no guhashya ruswa aho iva ikagera″.
Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.





Ibitekerezo 0