00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Yiyahuje umukandara hakekwa ko abitewe n’amadayimoni

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 18 March 2015 saa 05:54
Yasuwe :

Theogene Bakundabose, w’imyaka 35 y’amavuko, wari utuye mu kagari ka Buyange mu murenge wa Mataba mu karere ka Gakenke, bamusanze mu nzu yimanitse mu mukandara yapfuye mu rukerera kuri uyu wa 18 Werurwe 2015.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Andre Hakizimana, yabwiye IGIHE ko nyakwigendera yavuye iwe nimugoroba akajya ku muturanyi we Mukamana, yahagera agatangira gutaka avuga ko ibyo yaje ahunga birimo kumurya akajya ahandi.

CIP Andre Hakizimana yabwiye IGIHE ati “Bakundabose yakomeje ajya mu rugo rw’umuturanyi we Mutabaruka J.Damascene, bigeze mu gicuku arabyuka ajya kumuniga avuza induru aratabarwa.”

CIP Hakizimana akomeza avuga ko nyakwigendera yongeye agasinzira, saa cyenda n’iminota 40 bagasanga yiyahuje umukandara.

Polisi ivuga ko iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo hazamenyekane icyatumye Bakundabose yiyambura ubuzima.

Hakekwa ko ibyatumaga ahunga ari amadayimoni yari yamuteye, polisi yo yavuze amategeko y’u Rwanda atemera amadayimoni.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages