Igiye gutangira gukoreshwa imaze gutwara arenga miliyoni 750 Frw muri miliyari 1.3 Frw izatwara nimara kuzura.
Uyu mushinga wo kubaka gare watangiye ku mugaragaro muri Kanama 2017, uhuriweho n’akarere ka Rwamagana gafatanyije n’Ishyirahamwe ritwara abagenzi, RFTC.
Ubu hamaze kurangira igice cya kabiri mu bice bitatu bateganyijwe gukorwa muri uyu mushinga.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ramagana ushinzwe ubukungu, Mudaheranwa Regis, yabwiye IGIHE ko bitarenze uku kwezi iyi gare izatangira gukoreshwa.
Biteganywa ko igice cya gatatu cy’uyu mushinga kigizwe no kubaka amagorofa y’ubucuruzi cyo kizakorwa nyuma.
Ati” Tariki 30 uku kwezi turatangira kuyikoreramo kuko ibisabwa byose turaba twabirangije, ibindi bizakorwa ni ukubaka inzu y’ubucuruzi izajya imbere ariko byo bizakorwa gare iri gukoreshwa.”
Habimana Said utwara abagenzi ukunze gukoresha gare ya Rwamagana, yavuze ko aho gare yari yabaye imuriwe byabagoraga cyane kuhabona abagenzi bitewe n’imiterere yaho.
Ati” Abantu baturuka mu mujyi ni gake baza gutegera hano bitewe n’uko bibasaba gutega amagare ngo bagere hano. Byari bitubangamiye cyane gupakirira aha ariko ubwo iriya gare nshyashya yuzuye twizeye ko nta bihombo tuzongera kugira.”
Hakizimana Aloyz utwara abagenzi kuri moto we yavuze ko ari ibyishimo bikomeye nibatangira gukorera muri gare nshya.
Ati” Aha ngaha batuzanye ntabwo tubona abagenzi, aha hahurira abantu bake abandi bagenda baviramo ku byapa bitandukanye ku buryo kubona abagenzi bitugora.”
Gusa ngo nibajya muri gare nshya hahurira abantu benshi, bizarushaho kuborohera kubona abagenzi.



















TANGA IGITEKEREZO