Ku itariki ya 1 Mutarama 2019 ahagana saa cyenda mu karere ka Rwamagana haguye imvura nyinshi amazi aturuka mu mpande zose za gare ya Rwamagana, abura umuyoboro acamo ashoka mu nzu z’abaturage ndetse n’amaduka ari munsi y’iyi gare.
Benshi mu baturage bavuga ko amazi yabasanze mu nzu abandi arahinguranya agera no mu gikari. Bavuga ko abubatse iyi gare batigeze bashyiraho ruhurura izatwara aya mazi bagasanga ntagikozwe yakomeza kubasenyera.
Kamanzi David ucururiza munsi y’iyi gare avuga ko amazi yaturutse muri gare yamwangirije byinshi mu bikoresho bye byingenzi birimo ibyangombwa by’ubutaka n’iby’imisoro.
Ati “Amazi yanyangirije mu buryo buteye ubwoba, ibintu by’ibiryamirwa byarangiritse, ibyo nacuruzaga nabyo nuko hari n’impapuro naburiyemo zirimo iz’imisoro, ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi byangombwa byinshi cyane”.
Avuga ko kugira ngo amazi asohoke byabasabye gupfumura inzu kuko yari yageze hejuru yabaye menshi.
Kamanzi arasaba ko bubakirwa ruhurura itwara amazi kuko bitabaye ibyo buri uko imvura iguye izajya ibangiriza mu buryo bukomeye.
Yagize ati “Icya mbere na mbere twifuza nuko batwubakira ruhurura itwara amazi byaba na ngombwa bakayubaka vuba vuba kuko nta nzira y’amazi bigeze bakora kandi ayava muri gare ni menshi cyane.”
Nyirantagorama Jeanne we yabwiye IGIHE ko umuvu w’amazi winjiye mu nzu ukamwangiriza byinshi mu byo kurya yarafite.
Ati “Umuvu w’amazi waturutse muri gare winjiye mu nzu unyangiriza imyumbati, amasaka, ibishyimbo, umuceri, Kawunga ibyo byose amazi yabisanze mu cyumba hasi kuko yaguye idutunguye tutiteguye ko itugerana mu byumba.”
Nyirantagorama avuga ko impamvu amazi yageze mu nzu z’abaturage ari uko abubatse gare batayashyiriyeho umuyoboro wayo nayo yabura aho aca akagana mu ngo zabo.
Ati “Ubu turi kwanikiriza matola n’intebe ngo byume ibintu byose byatose, turasaba ubuyobozi rero ko bwakwihutisha kubaka ruhurura kuko imvura yaguye uriya munsi iguye kabiri n’amazu yacu yayasenya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe ubukungu, Mudaheranwa Regis, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo bakizi kandi ko basabye rwiyemezamirimo kwihutisha uburyo bwo kugikemura.
Yagize ati “Ikibazo cy’iriya ruhurura itarakorwa turakizi ndetse buriya tuba twaranatashye gare mu minsi yashize ariko twabonye hakibura ruhurura itwara amazi n’utundi tuntu tumwe na tumwe tutari twakanogejwe neza, duhitamo kuba tubiretse kugira ngo abanze abirangize.”
“Turizeza abaturage ko mu minsi mike ruhurura iri bube yarangiye kandi abangirijwe n’iriya mvura ndaje mbikurikirane niba koko bahari tuzashaka uko bishyurwa.”
Gare ya Rwamagana ikaba yaratangiye kubakwa muri Kanama 2017 ikaba izuzura itwaye akayabo ka miliyari 1.3 Frw, kuri ubu hakaba hamaze kurangira ibice bibiri muri bitatu byari biteganyijwe ko yubakwamo ikaba imaze gutwara miliyoni 750 Frw.
Uyu mushinga wo kuyubaka Akarere ka Rwamagana, kakaba kawuhuriyemo n’impuzamashyirahamwe yo gutwara abagenzi mu buryo rusange (RFTC).



















TANGA IGITEKEREZO