Mu gihe Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, abakuze bo mu Karere ka Gasabo basabye ababyeyi kubera abana urugero rukwiye, abana nabo bakabakurikiza. Hibukijwe ko ababyiruka bakeneye ubwenge n’ubushishozi bw’abakuze, ngo babashe guteza imbere igihugu.
Mu mikino inyuranye yakozwe n’abageze mu zabukuru, hatanzwemo inyigisho zikangurira ababyiruka gushyira hamwe kugira ngo batamenerwamo, bakirema ibice bituma imbaraga zabo zikahangirikira.
Mu butumwa bwe yatanze yifashishije ikiganiro kimeze nk’igitaramo akavangamo n’indirimbo za Kinyarwanda zo hambere, Umubyeyi Mariya Yohana yibukije ko umuryango ari wo gicumbi cy’igihugu, agaragaza uko hambere abato bumviraga abakuru, bakagendera ku nama n’impanuro zabo bikababuza kuyobagurika. Yagize ati “Ndinda Mwana wanjye”, yibutsa abana bato ko batagomba gutererana ababyeyi babo.
Mariya Yohana yagarutse ku mateka y’igihugu mu bihe binyuranye cyanyuzemo, agaragaza ko mu bihe byose abakuze bakomeje kuba ingenzi mu buzima bw’igihugu.
Munyaburanga Basengo Louis wavuze mu izina ry’Umuryango w’abageze mu zabukuru mu Rwanda (ARPA / Association Rwandaise des Personnes Agées), yashimye gahunda nziza Leta ishyiraho zigafasha abageze mu zabukuru kutigunga ngo bahere bonyine, ahubwo bakaba banagishwa inama muri byinshi bireba igihugu.
Umuyobozi wa Komite Njyanama y’Akarere ka Gasabo yijeje abageze mu zabukuru inkunga bazakenera, anabasaba gukomeza kubera urumuri abakiri bato.

























TANGA IGITEKEREZO