00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Gasabo kashimye uruhare rw’ abafatanyabikorwa mu kwesa imihigo

Yanditswe na

Placide Hagenimana

Kuya 5 August 2014 saa 11:50
Yasuwe :

Mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa Akarere ka Gasabo kagezeho mu mwaka 2013-2014 no kwerekana imbanzirizamushinga y’ibiteganyijwe mu mwaka 2014-2015 cyabaye kuwa Mbere tariki ya 4 Kanama 2014, abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare rwabo.
Imihigo y’Akarere ka Gasabo umwaka ushize yari ifite agaciro ka 24.012.440.716 z’amafaranga y’u Rwanda. Umuyobozi w’akarere Ndizeye Willy akaba yaratangaje ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa, akarere kabashije kwesa imihigo ku (…)

Mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa Akarere ka Gasabo kagezeho mu mwaka 2013-2014 no kwerekana imbanzirizamushinga y’ibiteganyijwe mu mwaka 2014-2015 cyabaye kuwa Mbere tariki ya 4 Kanama 2014, abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare rwabo.

Imihigo y’Akarere ka Gasabo umwaka ushize yari ifite agaciro ka 24.012.440.716 z’amafaranga y’u Rwanda. Umuyobozi w’akarere Ndizeye Willy akaba yaratangaje ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa, akarere kabashije kwesa imihigo ku kigereranyo cya 96%. Akaba yarakomeje ashimira buri wese wagize uruhare mu gusohoza ibyo bari biyemeje.

Yagize ati “Byose byashobotse kubera imikoranire myiza y’inzego. Abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa baritanze ku buryo bugaragara.”

Umuyobozi w'akarere Ndizeye K Willy asobanurira abanyamakuru uruhare rw'abafatanya bikorwa

Yongeyeho kandi ko ubufatanye ari bwo bwatumye akarere gahembwa imodoka ebyiri zishinzwe gutwara imyanda nk’ibihembo kubera guhiga abandi mu kwita ku isuku.
Ndizeye avuga ko abagenerwabikorwa (abaturage) bakoze imiganda ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na 856.461.855 bityo nabo bakaba ari abo gushimirwa.

“Ubwitabire ku muganada bwarazamutse. Abaturage baritanze cyane haba mu kubakira abatishoboye n’abirukanywe muri Tanzania no mu gukora imihanda.”

Mu bafatanyabikorwa bahawe icyemezo cy’ishimwe harimo "Bridges Prosperity", umushinga w’Abongereza wafatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nduba kubaka ikiraro cyo mu kirere kibafasha guhahirana n’imirenge yo mu Karere ka Rulindo.

Hashimiwe kandi n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo MTN, EWASA, LODA n’abandi. Aba bafatanyabikorwa bakaba batera inkunga ingengo y’imari y’akarere bityo kakabasha kugera ku byo kaba kahize.

Fidel Hakizimana wari uhagarariye LODA (Ikigo cya leta gishinzwe gutera inkunga imishinga y’uturere n’Umujyi wa Kigali) yavuze ko bagize uruhare runini koko mu kwesa imihigo y’akarere.

Fidel Hakizimana umukozi wa LODA afite icyemezo cy'ishimwe

Yagize ati “Dukora cyane mu bikorwa remezo ndetse no muri gahunda zo kurwanya ubukene ari zo VUP ndetse n’ubudehe. Inshingano z’ikigo cyacu harimo no kubaka ubushobozi bw’abagenerwabikorwa haba mu kubungabunga ibyo baba bagezeho ndetse no kurushaho kubibyaza umusaruro.”

Muri iki gikorwa kandi Akarere ka Gasabo kishimiye umufatanyabikorwa ADEPR watangaje ko azafasha akarere kurangiza ikibazo cy’abatazi gusoma no kwandika bakuze mu gihe gito.

Abafatanyabikorwa kandi basabwe kuzongera uruhare rwabo mu kwesa imihigo y’umwaka utaha 2014-2015. Iyi mihigo ikaba ifite agaciro ka 1.736.732.917 z’amafaranga y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages