Kudindira k’ubuhahirane hagati y’abatuye mu Murenge wa Jabana na Kinyinya, kwitura mu byondo ku banyantege nke, gukererwa akazi, kwamburwa ibyo bafite mu kabwibwi, ni uruhurirane rw’ingaruka ziterwa n’amazi y’imvura menshi akwira mu gishanga cya Kabuye agasiba inzira.
Nyiransabimana Devota, utuye mu Murenge wa Jabana, akorera ubucuruzi buciriritse mu Murenge wa Kinyinya, yasibye akazi kubera ko atari afite amafaranga ngo abasore bamwambutse ku mugongo.
Yagize ati “Iyo udafite amafaranga 300 ngo abasore bakwambutse baguhetse ku mugongo akazi karahagarara. Ikindi kandi kubera ibyondo n’ubunyereri, mu masaha ya nimugoroba usanga abajura bategera abantu hano bakabambura, abafite amagare na bo ntibabasha kwambuka.”
Uwamahoro Rose, we yavuze ko ahitamo gukata ibyondo kuko nta mafaranga aba afite. Ati “Nta mafaranga 300 nabona ngo banyambutse ku mugongo. Mpitamo gukata ibyondo, nkagera hakurya nsa nabi, nkashaka amazi y’ibiziba nkikiza ibyondo ubundi ngakomeza urugendo.”
Théophile Ndayisenga, yavuze ko iyo imvura yaguye igishanga cya Kabuye kikuzura, ubuhahirane bw’abatuye iyo Mirenge ibiri budindira.
Ati “Hari ibiribwa biva hano i Kabuye na Jabana na za Bweramvura bijya i Kinyinya, hari kandi n’ibiva hakurya i Kinyinya biza i Kabuye. Imvura iyo yaguye usanga ubuzima busa n’ubwahagaze.”
Kwambutsa abagenzi ku mugongo hari abo bitunze
Claude Ndayisaba, ni umwe mu basore b’ibigango bambutsa abagenzi muri iki gishanga. Yavuze ko iyo inzira yuzuye ibyongo n’amazi, yambutsa abagenzi 20 ku munsi.
Ati “Kwambutsa umugenzi umwe ku mugongo ni amafaranga 300, ariko hari igihe na 200 tuyemera iyo tubona hatangiye kumuka. Iyo amazi akiri menshi mu nzira abanyamaguru banyuramo, nshobora kwambutsa abagenzi 20 ku munsi, ngatahana ibihumbi byanjye 6000.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Raymond Chretien Mberabahizi, yavuze ko iki gishanga kizatunganywa.
Yagize ati “Uyu muhanda unyura muri iki gishanga, uri kuri gahunda y’imihanda izakorwa muri uyu mwaka, kugira ngo ukomeze ube nyabagendwa nk’uko byari bisanzwe. Iki kibazo natwe turakizi.”
Uretse kwambutswa ku mugongo no kudindiza ubuhahirane, iyo imvura yaguye ari nyinshi, amazi yuzura mu gishanga cya Kabuye gihinzwemo imyaka itandukanye yiganjemo umuceri, ikarengerwa abaturage bagataha amara masa.



















TANGA IGITEKEREZO