00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abafite ubumuga baramagana ihezwa bakorerwa mu gutanga inguzanyo kwa Banki

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 29 June 2015 saa 06:35
Yasuwe :

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Gasabo batangaza ko babangamiwe na Banki basaba inguzanyo binyuze mu makoperative babarizwamo ariko akazibima bitewe no kubaheza hashingiwe ku bumuga bafite.

Mu mahugurwa y’umunsi umwe agenewe abafite ubumuga bahagariye abandi bo mu makoperative 15 yo mu Karere ka Gasabo, agamije kubahugura ngo bamenye imikorere y’amakoperative n’uburyo umutungo ucungwa, bamwe muri bo bagaragaje ko nubwo bari mu makoperative usanga bimwa amasoko ngo nuko bamugaye ndetse abandi bakimwa inguzanyo mu mabanki bazira ko bamugaye.

Helena Mukamudenge ufite ubumuga bw’amaguru ngo yangiwe guhabwa inguzanyo ya miliyoni ebyiri yari yatse ngo asane inzu ye, banki ibanza kumusaba umwishingira wundi udafite ubumuga.

Ati “Nasabye inguzanyo ya miliyoni ebyiri yo gusana inzu, ariko kubera ko mfite ubumuga banze kuyampa bantuma umwishingizi utabufite ushobora kuzishyura ayo mafaranga mbaye ntakiriho. Naramushatse ndamubona na bwo banga kumpa miliyoni ebyiri bampa miliyoni imwe n’igice kuko uwanyishingiye atari afite umushahara munini cyane, ariko ubu namaze kuyabishyura jyewe ku giti cyanjye.”

Abamugaye bahuguwe ku mikorere ya koperative n'uburyo bwo gucunga umutungo

Yakomeje avuga ko uretse kuba amabanki n’ibigo by’Imari bitseta ibirenge mu kubaha inguzanyo, ngo no kubona amasoko y’ibyo bakora birabagora kuko usanga bagifatwa nk’abadashoboye.

Ati “mu ishyirahamwe mbamo dukora ubudozi bw’imipira yo kwambara, usanga iyo tugiye nko ku bigo by’amashuri gupiganirwa kuboha imipira y’abanyeshuri batwima amasoko ngo ntitugira vuba nyamara ugasanga igihe abo bahaye isoko batabakoreye uko babyifuza baduha ako kazi nyuma y’igihe.”

Mussolini Eugene umuhuzabikorwa w’Inama y’Abafite ubumuga mu Karere ka Gasabo yatangaje ko bamaze guhura n’icyo kibazo inshuro ebyiri, aho amakoperative yangiwe guhabwa inguzanyo ngo ni uko ari abafite ubumuga bazisabye.

Ati “Mu Murenge wa Kimironko byarabaye, abagize koperative y’abamugaye baka inguzanyo ya miliyoni 30 maze babwirwa ko bitashoboka keretse babahaye miliyoni eshatu kuko bamugaye.”

Yakomeje avuga ko kuba umuntu afite ubumuga atagomba kurebwa ku giti cye kuko aba ahagarariye koperative kandi ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuga ko azapfa vuba n’aho utabufite ngo bivuge ko azaramba ku Isi.

Ati “Baba bagomba kutwakira kimwe kuko uko abadafite ubumuga babagana ari na ko natwe abafite ubumuga tubagana,twese tuba tuzishyura...”

Yakomeje avuga ko iyo bene ibyo bibazo byabayeho babiganiriza inzego za Leta bireba kugira ngo babashe kuganira n’amabanki n’ibindi bigo by’imari kugirango abafite ubumuga ntibahezwe.

Ati “Ibibazo kugira ngo bikemuke tubigeza ku nzego za Leta na bo bakagirana ibiganiro n’amabanki ndetse n’ibigo by’imari bakabishakira igisubizo.”

Amahugurwa yahawe abahagariye abandi mu makoperative 15 ahanye n’imirenge 15 igize Akarere ka Gasabo, bahuguwe ku mikorere ya Koperative n’ubuyo umutungo ucungwa ngo hato n’inkunga babona ze kujya zibasiga uko zabasanze, ahubwo bamenye kuzibyaza umusaruro.

Abafite ubumuga ngo bimwa amasoko, rimwe na rimwe bakanaharabikwa ko badashoboye nyamara ngo akazi biyemeje baragakora
Helena Mukamudenge wimwe inguzanyo ngo ashake umwishingizi udafite ubumuga
Mussolini Eugene umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abafite ubumuga mu Karere ka Gasabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages