00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abagize Dasso barasaba kongererwa umushahara

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 4 February 2015 saa 03:21
Yasuwe :

Abagize urwego rushinzwe umutekano ruzwi ku izina rya “Dasso”,babwiye inama Njyanama y’akarere ka Gasabo ko bafite imbogamizi zikomeye zishobora gutuma akazi kabo katagenda neza bikaba bishobora kugira ingaruka mu mikorere yabo.
Umuyobozi wa Dasso mu karere ka Gasabo Ndirima Patrick, yagaragarije abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo ko izo mbogamizi zirimo kuba batoroherezwa mu ngendo z’akazi, ntibagire uburyo bw’itumanaho, bakambara umwambaro umwe w’akazi kandi umushahara (…)

Abagize urwego rushinzwe umutekano ruzwi ku izina rya “Dasso”,babwiye inama Njyanama y’akarere ka Gasabo ko bafite imbogamizi zikomeye zishobora gutuma akazi kabo katagenda neza bikaba bishobora kugira ingaruka mu mikorere yabo.

Umuyobozi wa Dasso mu karere ka Gasabo Ndirima Patrick, yagaragarije abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo ko izo mbogamizi zirimo kuba batoroherezwa mu ngendo z’akazi, ntibagire uburyo bw’itumanaho, bakambara umwambaro umwe w’akazi kandi umushahara bahembwa nawo ntujyane n’ibiciro byo ku isoko.

Yagize ati “ Imbogamizi ya mbere ni uburyo bwo kudufasha kugera ahantu runaka mu rwego rw’akazi , kugirango dutabare cyangwa se tunakore ikumira ry’igikorwa runaka cyari kigiye kuba. Ikindi kibazo dufite ni ikijyanye n’umwambaro w’akazi, kugeza ubu dufite umwambaro umwe , twahawe ubwo uru rwego rugishyirwaho.”

Ndirima yakomeje avuga ko umushahara wa Dasso ku batuye mu mujyi wa Kigali, udahagije. Asaba ko bahabwa agahimbazamusyi.

Ati “ Dasso nayo igira amapeti.Umushahara w’uri ku rwego rwa mbere, ugereranyije n’ubuzima bw’i kigali, ntushobora kumugirira akamaro. “

Yunzemo ati” Twasabaga ko hajyaho uduhimbazamusyi “facilities” kugirango abashe gukora akazi ke neza kandi agakore akishimiye.Si ukuvuga ko tutishimiye umushahara ariko urwego rw’akarere rufite uburenganzira bwo korohereza mu kazi umukozi warwo.”

Mu byo basaba ko koroherezwamo , harimo guhabwa Moto ku bakorera ku mirenge no mu tugari, hamwe no koroherezwa mu bijyanye n’itumanaho.

Ndirima yemeje ko na kibazo na kimwe arakira kijyanye n’imikorere mibi y’abagize Dasso. Avuga ko biramutse bigaragaye ko hari uwitwara mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yabihanirwa.

Ati “ Nta muryango ubura ikigoryi, umuntu ni mugari, birashoboka ko muri twe hari uwagira atya agakora amakosa runaka, ariko bitavuze ko yaba yatumwe n’urwego, yaba yayakoze ku giti cye.”

Umujyanama, uyobora komisiyo y’imiyoborere myiza mu nama njyanama y’Akarere ka Gasabo Murinda David , yasabye abagize urwego rwa Dasso , kurushaho kwitwara neza abizeza ko komisiyo ahagarariye igiye kubakorera ubuvugizi.

Yagize ati “Tuzaharanira ko mukora neza, tuzaranira ko muhembwa neza , ariko namwe muzaharanire gukora akazi kanyu neza.Tubona ko ibyifuzo byanyu bifite ishingiro, haba ari ibijyanye n’uburyo bw’ingendo mu kazi, itumanaho ndetse n’umwambaro w’akazi hamwe n’ikibazo cy’umushahara muvuga ko utajyanye n’igihe. Ibyifuzo byanyu tuzabishyikiriza inama Njyanama y’Akarere, turebe n’amikoro y’akarere , kuko ntabwo twabizeza ibitangaza , igihe akarere gafite amikoro adahagije.”

Abagize komisiyo y'imiyoborere myiza mu karere ka Gasabo bakira ibyifuzo bya Dasso

Murinda yakomeje avuga ko abasore n’inkumi bari mu rwego rwa Dasso bafite imikorere n’imyitwarire myiza, bakaba basabwa kuyikomeza baharanira ko isura y’Akarere yarushaho kuba nziza.

Kugeza ubu Akarere ka Gasabo gafite Dasso 140 , abagabo 132 n’abagore 8 bakorera mu mirenge 15 igize akarere , umurenge ufite bake ufite aba Dasso 5. Akarere kavuga ko uyu mubare udahagije, akaba ariyo mpamvu ushobora kuzongerwa mu minsi iri imbere.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages