00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abagize urwego rwa DASSO 88 bazamuwe mu ntera

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 11 October 2015 saa 08:47
Yasuwe :

Abagize urwego rwa DASSO 88 baturuka mu mirenge igize Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bazamuwe mu ntera mu rwego rwo kubashimira ubwitange mu kazi.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira ni bwo 88 muri 134 bagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Gasabo bambitswe amapeti mu rwego rwo kubashimira ubwitange n’umurava bagaragaje mu kazi kabo.

Abagize uru rwego rwa Dasso bakaba barahawe amapeti ari mu bice bibiri aho hari abahawe aho 37 bahawe ayo ku rwego rwa Gatatu (level 3) abandi 48 bahabwa ayo ku rwego rwa Kabiri (Level 2). Mu gihe ukuriye DASSO ku Karere afite ipeti rya DCO (DASSO Chef officer), umwingirije akagira ipeti tya D.O (DASSO Officer)
Ndiririma Patrick uhagarariye urwego rwa DASSO ku Karere Karere ka Gasabo yavuze ko aya mapeti bahawe azabongerera kubahana hagati yabo no kwibuka inshingano zabo

Yagize ati “Erega amapeti ubusanzwe ntacyo amaze mu rwego rw’umutekano uretse ko abayerekana uko abantu barutanwa akanongera n’ikinyabupfura kuko iyo umuntu akuruta hari uburyo ubugomba kumwubaha, ikindi anakwibutsa inshingano ufite mu kazi kawe ka buri munsi”.

Mayor w’Akarere ka Gasabo Steven Rwamurangwa yabasabye kudakoresha amapeti bahawe mu nyungu zabo bwite ko bagomba barushaho gukundisha urwego rwa DASSO abaturage, babaha service zinoze ndetse anabemerera ubufatanye mu rwego rwo kubafasha mu nshingano zabo nshya.

Abagize urwego rwa DASSO mu Karereka Gasabo batangiye ari 140 nyuma haza kwirukanwamo batatu bagaragaweho ruswa ndetse babiri muri bo bakaba bafunzwe nyuma y’aho ibyaha byabahamye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages