Abagore bo mu Rugaga rwa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo barakangurirwa kugira uruhare rugaragara muri gahunda z’umuryango no kuzumva neza, kumva neza gahunda za Leta no kuzigiramo uruhare kandi bagaharanira kwigira.
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2014, Urugaga rw’abagore muri FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo bari mu masomo y’ikarishyabwenge ku murongo ngenderwaho w’umuryango, no guharanira kwigira. Ayo masomo akazamara iminsi ibiri.
Niyonsaba Jacqueline, utuye mu Murenge wa Jali, Akagari k’Agateko mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko yahoze acururiza ku gataro mu muhanda, ariko ubu yabivuyemo hari aho amaze kugera abikesheje gahunda nziza za FPR zirimo no gukura abagore mu muhanda. Akangurira abandi guharanira kwigira, kandi bagatinyuka gukorana n’amabanki.
Niyonsaba agira ati “Nahoze ncururiza mu muhanda, nkashora ibihumbi makumyabiri. Igihe kinini barabitwaraga nkakorera mu gihombo. Nahawe amahugurwa, mpitamo kwisunga banki ntangira gukora. Ubu mfite ubucuruzi bukomeye cyane kurusha ubwo mu muhanda butagira gahunda, kandi ntanga imisoro ya Leta. Abana banjye bariga kuko mfite n’uri muri Kaminuza kandi ari njye ubishyurira. Mbere nari narazengereje abo ku murenge mbasaba amafaranga kandi nitwa ngo ndacuruza. Ubu nateye imbere, kandi meze neza cyane”.
Niyonsaba Jacqueline akomeza atangaza ko iyo akomeza ubucuruzi bwo mu muhanda nta cyo byari kumugezaho, kandi atari kuba yicaranye n’abandi bibumbiye mu rugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, kuko atari kuba afite agaciro nk’ako afite ubu.
Kabanyana Assoumpta, Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, mu kiganiro na IGIHE, atangaza ko bahuriye mu nteko rusange kugira ngo baganire ku bikorwa binyuranye by’Umuryango. Agira ati “Ni umwanya wo kongera kwibukiranya ibiranga Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, turashaka kandi mu kwizihiza imyaka makumyabiri igihugu cyibohoje, kugira ngo tubigire ibyacu. Nk’abagore tugomba gushimira abitangiye igihugu cyacu, kugira ngo umunyarwandakazi abe afite ijambo mu gihugu cye no ku rwego mpuzamahanga. Intambwe twateye ntizasubira inyuma”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, atangaza ko ari umwanya wo kungurana inama kuri gahunda zitandukanye zigendanye no kubaka igihugu. Agira ati “Abagore barahabwa inyigisho zijyanye n’icyerekezo n’amahame by’umuryango, kwigira n’izindi gahunda zirimo ibimaze kugerwaho n’ibiteganywa”.
Ku birebana n’abagore bagicururiza mu muhanda, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo atangaza ko barimo kubategurira gahunda yabo, no gushaka uburyo bakwiteza imbere bakava mu bucuruzi butaboneye. Barubakirwa amasoko aciriritse kandi bakazafashwa gukorera hamwe no gukorana n’amabanki.
Iyi nama ihuje abagore bo mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, yahuje abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bwa FPR kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rw’akarere, harimo abakobwa bo mu rugaga rw’urubyiruko, kimwe na ba rwiyemezamirimo.



















TANGA IGITEKEREZO