Abapfuye barimo umugabo, umugore n’abana babiri, bari batuye mu muduguru wa Kanyinya, baguweho n’urukuta rw’inzu mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Gicurasi 2017.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Niragire Theophile, yabwiye IGIHE ko byatewe n’imvura yaguye mu rukerera.
Yagize ati “Ni umugabo n’umugore n’abana babo babiri. Iyi mvura yaguye umwanya muremure inzu yabo yanyagiwe, mu gitondo nka sa kumi n’ebyiri ni ho urukuta rwaguye ku cyumba bari baryamyemo bahita bitaba Imana.”
Yakomeje avuga ko mu mudugudu wa Ntora wo muri uwo Murenge, naho imvura yasenye inzu, ikagwa ku bantu batanu, ariko ko bahise bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Kagugu, ubu bari kwitabwaho n’abaganga.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri MIDIMAR, Philippe Habinshuti, yatangaje ko ko mu bigaragara iyi nzu itasenyutse kubera imvura yari nyinshi, ahubwo ari imyubakire itari inoze.
Ati” Narebye uko hateye ntabwo ari imvura yabiteye. Nta mazi y’imvura yahageraga, ni hagati mu mazu ahubwo ni inzu ubona ko itari ikomeye.”
Yakomeje avuga ko mu tundi turere n’aho hari izindi nzu zasenywe n’imvura, ndetse abagera kuri bane mu karere ka Ngororero barakomereka.
Mu zasenyutse harimo inzu ebyiri zo muri Ngororero, eshatu zo muri Musanze n’ebyiri i Rulindo.
Mu gihe abasenyewe bari gushakirwa ubufasha bwihuse, MIDIMAR irasaba abaturage kunoza imyubakire no kuyobora amazi kuko muri iki gihe imvura imaze iminsi igwa ubutaka buba bwarasomye, bituma iyo ayobeye ku nzu ahita azisenya.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri MIDIMAR, Philippe Habinshuti, yatangaje ko mu bigaragara iyi nzu itasenyutse kubera imvura yari nyinshi, ahubwo ari imyubakire itari inoze.
Ati “Mvuyeyo mukanya narebye uko hateye ntabwo ari imvura yabiteye. Nta mazi y’imvura yahageraga, ni hagati mu nzu ahubwo n’inzu ubona ko itari ikomeye.”
Yakomeje avuga ko mu tundi turere n’aho hari izindi nzu zasenywe n’imvura, ndetse abagera kuri bane mu Karere ka Ngororero barakomereka.
Muzasenyutse harimo inzu ebyiri zo muri Ngororero, eshatu zo muri Musanze n’ebyiri i Rulindo.
Mu gihe abasenyewe bari gushakirwa ubufasha bwihuse, MIDIMAR, irasaba abaturage kunoza imyubakire no kuyobora amazi kuko muri iki gihe imvura imaze iminsi igwa ubutaka buba bwarasomye, bituma iyo ayobeye ku nzu ahita azisenya.



















TANGA IGITEKEREZO