Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagari ka Murama mu murenge wa Kinyinya barishimira intambwe bamaze gutera mu myumvire n’ibikorwa byinshi bagezeho muri uyu mwaka.
Aba banyamuryango bahuye mu nteko rusange yabereye muri aka kagari ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza bareba ibyagezweho n’ibiteganywa gukorwa.
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Murama, Mutsindashyaka Andre, yatangarije IGIHE ko bari bariyemeje kugera kuri byinshi muri uyu mwaka kandi ko ntacyabasobye.
Yagize ati “Dufatanyije na Ibuka turimo kubaka inzu ndangamateka y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hano mu Kagari ka Murama na Gasharu, igeze kure itegereje amasuku ariko tuzayitaha twibuka ku nshuro ya 21.”
Iyi nzu izatwara miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzweho imisanzu n’abanyamuryango banagiye bagera ku nshuti zabo hirya no hino nabo bakemera kubatera inkunga.
Uretse iyi nzu kandi ngo hari imihanda yubatswe ku busabe n’ubufatanye bw’abanyamuryango. Muri yo harimo uva ku bitaro bya Kibagabaga washyizwemo kaburimbo ugera ahari iminara y’ Abadage kuri Deutsche Welle.
Hari kandi imihanda y’imigenderano yagiye itunganywa muri aka kagari n’igahuza n’iyindi. Biteganyijwe ko umuhanda werekeza I Kami uzashyirwamo kaburimbo.
Mu kwerekana ubu bufatanye no gushyira hamwe, umwe mu bakecuru bo muri aka kagari yasabye ko yafashwa gusana inzu ye itarimo sima, maze abari aho bamwemerera imifuka ine n’imodoka y’umucanga.
Mutsindashyaka yanavuze ko hari ibindi byinshi byakozwe birimo gukangurira abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange kwibumbira mu makoperative, kandi bikitabirwa, binajyana no kwirinda indwara, gukunda igihugu no kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda bishimira kubona igihugu cyabo gikomeza gutera imbere.
Aba banyamuryango kandi ngo bazakomeza kurinda ibyagezweho bakora n’ubuvugizi bw’ibyo bakeneye, ariko bagaragaza uruhare rwabo.
Nshimiyimana Appolinaire, umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kinyinya yashimye uruhare rw’aba banyamuryango mu kwiyubakira igihugu.
Yababwiye ko intera bagezeho ari iy’abumva FPR nk’umuryango w’Abanyarwanda, mu gihe abatayizi bashobora kuyita ishyaka kandi mu Rwanda iri zina (ishyaka)Abanyarwanda batararifashe neza ubwo bamwe mu bayoboke b’amashyaka mu Rwanda bakoraga Jenoside.
Nshimiyimana yababwiye ko igihe bagera ku bikorwa byinshi kandi byiza biyemeje bizagera bakanatumira Umuyobozi mukuru wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu bakamwereka ibikorwa by’inyamibwa bakoze mu rwego rwo gushyikira politiki yo kubaka u Rwanda rutanga icyizere ku Banyarwanda n’Abanyamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO