Abo bantu Polisi yerekanye kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2015, bafashwe kuwa kabiri tariki ya 21 Nyakanga, bakaba ari abagore batandatu n’abagabo babiri.
Ubwo Polisi yajyaga kubihaniza kubera urusaku rwa nijoro yasanze baziritse iminyururu iriho ingufuri umusore w’imyaka 18 witwa, bivugwa ko ari umurwayi wo mu mutwe, aho hakaba ari ho hakomotse ibyaha by’iyicarubozo, gukubita, gukomeretsa n’icy’urusaku rwa nijoro rubuza abaturage umudendezo.
Uyu mwana yasanzwe mu rugo rw’uwitwa Mukashema Eliya wemeza ko ari umuvuzi gakondo n’ubwo nta byangobwa bibihamya agaragaza.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Mbabazi Modeste we yemeza ko kugira ngo bafatwe byatewe n’uko Polisi yumvishe urusaku ikifuza kumenya aho ruturuka n’ikiri kurutera.
Yagize ati “Twumvise urusaku ninjoro tujyayo dushaka kureba aho ruri kubera n’icyaruteye tugira ngo turebe uburyo twakubahiriza uburenganzira bw’abantu ku bijyanye n’umutekano”.
Yakomeje agaragaza ko nyuma yo kugera mu rugo rwa Mukamana Elia wemeza ko ari umuvuzi gakondo, batunguwe n’ibikorwa by’iyicarubozo bahasanze.
Ati “Twahasanze umwana uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 14 na 16 aziritse amaboko anyuze munsi y’amaguru yicaye ku ibuye anariziritseho, yakubiswe afite ibibyimba ku maguru ku buryo byahise biduha imbaraga zo gukurikirana icyaha biba ngombwa ko abari bahari bose tubafata kugira ngo badusobanurire ibi bikorwa ibyo ari byo.”
Mukashema Eliya avuga ko impamvu yatumye bazirika uwo musore bari bamuziritse ari uko bangaga ko yiruka kubera uburwayi bwo mumutwe afite.
Yagize ati “Erega nsanzwe mvura abarwayi bo mu mutwe, rero n’impuwe zanjye nakoze kuko namubonye yiruka mu muhanda mbona ko ubutabazi mbufite ndavuga nti ‘reka muvure nk’abandi nsanzwe mvura.”
Yakomeje agaragaza ko adasobanukiwe n’uburyo Ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha bwemerewe gukurikirana icyaha bubyibwirije, aho yagaragaza ko yifuza kumenya impamvu yafunzwe mu gihe nta muntu n’umwe umurega cyangwa umushinja ibyo aregwa.
Igika cya mbere n’icya kabiri by’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda bigvira biti “Umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe.
Nta wushobora kwicwa urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri, cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by’ ubugome, ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.”
Igifite igihano gikuru mu byaha bashinjwa ni icy’iyicarubozo, gihanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 nk’uko biteganywa mu gika cya mbere cy’ingingo ya 177 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana.



















TANGA IGITEKEREZO