00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abarya imitungo y’imfubyi za Jenoside barasabwa kudakomeza kubatera agahinda

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 20 April 2013 saa 11:40
Yasuwe :

Abarya imitungo y’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavuga ko na bo batacitse ku icumu, barasabwa kurekeraho kubatera agahinda, kuko ibyo atari umutima w’abantu.
Mu muhango wo kwibuka abazije Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19 mu karere ka Gasabo, Perezida wa IBUKA mu karere ka Gasabo Harorimana Antoine, yavuze ko abakomeje kwigabiza imitungo y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’aho ababyeyi babo bahitanywe na yo mu 1994, inzego z’ubutabera zikwiriye gukemura (…)

Abarya imitungo y’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavuga ko na bo batacitse ku icumu, barasabwa kurekeraho kubatera agahinda, kuko ibyo atari umutima w’abantu.

Mu muhango wo kwibuka abazije Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19 mu karere ka Gasabo, Perezida wa IBUKA mu karere ka Gasabo Harorimana Antoine, yavuze ko abakomeje kwigabiza imitungo y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’aho ababyeyi babo bahitanywe na yo mu 1994, inzego z’ubutabera zikwiriye gukemura icyo kibazo.

Yagize ati “Hari abiha kuvuga ko abo bana batacitse ku icumu, kugira ngo barye imitungo yasizwe n’ababyeyi babo. Ibyo birahari mu karere ka Gasabo.”

Yavuze kandi ko hakiri ikibazo cyo gusana amazu y’abacitse ku icumu yubatswe nabi na ba Rwiyemezamirimo, no kwita ku nzibutso 9 ziri mu mirenge igize Akarere ka Gasabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy, yavuze ko icyo kibazo cy’imitungo bakizi kandi ko barimo kugishakira umuti urambye kigakemuka, kimwe n’icyo gukora inzibutso za Jenoside.

Abayobozi bafashe ijambo barimo Umuvugizi w’ingabo n’Umuvugizi wa Polisi; abahagarariye amatorero n’amadini n’abandi, bose bagarutse ku kwihanganisha abarokotse Jenoside, bavuga ko bagomba guharanira kwigira ntibaheranwe n’agahinda. Bavuze ko Jenoside ari icyaha kidasaza, ko abayikoze bose bagomba guhanwa, na ho abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside bakarwanywa.

Ubuhamya bwahatangiwe

Ubuhamya bwatanzwe na Nyirakamana Julienne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu gihe cya Jenoside baciye mu buzima bugoye cyane, mu buryo burenze ubushobozi bw’umuntu mu kubyiyumvisha.

Yagize ati “Twategetswe n’Interahamwe gutega amaboko nk’inka z’inyambo ngo ni zene wacu. Mbere yaho twari twarabujijwe gukora ahantu hose ngo kuko turi Abatutsi; batubwiraga ko ibyacu ari ukunywa amata y’inka gusa.”

Yakomeje agira ati “Gasasira na Mukarusasa baratwitswe babashyiraho peterori barashya bararangira.” Yongeyeho ko agace yari atuyemo munsi ya Ambasade ya Amerika ubu, hari hatuwe n’Abahutu benshi kandi ari we ubarimo wenyine. Ngo nyuma y’ihanuka ry’indege ya Habyarimana, umwe mu basirikare bamurindaga bari baturanye, yaje kuza yaka indangamuntu mu gace batuyemo areba abahihishe asanga abenshi muri bo ari Abahutu arabareka aragenda.

Nyuma ya jenoside ngo yaje kujya aho akomoka muri Nyaruguru, asanga benewabo barashize.

By’umwihariko, yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR zabarokoye, ashimira na Leta kuba yarakomeje kubakura mu bibazo bagiye banyuramo by’ubukene bubakirwa amazu. Yasabye abarokotse gukomera no guharanira kwigira bishakamo ibisubizo by’imbere h’ejo hazaza.

Mu gufata umunota bibukwa, Abayobozi b’imirenge igize akarere ka Gasabo n’umuyobozi w’akarere bakoze uruziga rw’abantu 19 bishushanya kwibuka kuri iyo nshuro, buri wese avuga icyo yibuka mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hakozwe uruziga rw'abantu 19, rushushanya kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita atanga ubutumwa
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Theos Badege atanga ubutumwa
Kizito Mihigo yifatanije n'abakozi b'Akarere ka Gasabo mu kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages