00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abaturage ba Gikomero bakijijwe izuba n’imvura byababuzaga gucuruza

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 30 January 2015 saa 02:18
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo batashye isoko rya Kijyambere ryuzuye ritwaye miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda bakaba bahamya ko ribakijije imvura n’izuba byababuzaga gucuruza ngo batere imbere.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2015 ni bwo umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamuragwa yatashye isoko rya kijyambere ryubakiwe abaturage mu Murenge wa Gikomero, umwe mu itagirigiraga isoko. Umuyobozi w’Umurenge wa Gikomero Jonas Shema, (…)

Abaturage bo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo batashye isoko rya Kijyambere ryuzuye ritwaye miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda bakaba bahamya ko ribakijije imvura n’izuba byababuzaga gucuruza ngo batere imbere.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2015 ni bwo umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamuragwa yatashye isoko rya kijyambere ryubakiwe abaturage mu Murenge wa Gikomero, umwe mu itagirigiraga isoko.

Rwamurangwa Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo yasabye abaturage kubungabunga isoko rya bo

Umuyobozi w’Umurenge wa Gikomero Jonas Shema, yavuze ko iri soko ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda agana na Miliyoni 240 z’amanyarwanda, bahawe n’Akarere ka Gasabo avuye mu Ngengo y’Imari y’umwaka wa 2013/2014.

Iri soko rifite ibibanza byo gucururizamo 252, ndetse ubwo ryatahwagwa ku mugaragaro, ibibanza 60 byari byatangiye gucururizwamo.

Abafashe iya mbere mu gufata ibibanza mu isoko bashimiye Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo

Abo bacuruzi bavuga ko bishimiye cyane ndetse bakagaragaza ko ari intabwe ikomeye bateye mu bikorwa remezo, kuko uyu Murenge nta rindi wagiraga, bakagaragaza ko ribakijije izuba n’imvura byababangamiraga mu mikorere ya bo.

Pascaline Mukagihana ucururiza muri iri soko rishya yavuze ko bahuraga n’ibibazo bikomeye mu bucuruzi bwabo kubera kutagira ahantu ha nyaho ho gucururiza.

Mukagihana yagize ati “Twacururizaga ku dutanda ku muhanda, ahantu hadatwikiriye, abandi bakanika hasi. Mu gihe cy’imvura ntabwo twacuruzaga. Ubu turishimye kuko tubonye isoko ryiza ririmo n’amatara, tuzajya ducuruza amasaha menshi.”

Isoko rya Kijyambere ni kimwe mu bikorwa remezo bikomeye mu Murenge wa Gikomero

Laurence Mukakamanzi na we ucuruza imboga muri iri soko, yatangaje ko kuba bubakiwe isoko kandi umwaka ushize barahawe amashanyarazi, bigaragaza agaciro Leta y’u Rwanda iha abaturage kuko ihora ibashakira ibyiza bituma bikura mu bukene, bityo ibyo bikorwa bikaba bikwiye kubyazwa umusaruro.

Stephen Rwamurangwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yasabye aba baturage kwita kuri iri soko, bakirinda icyaryangiza, bagashishikarira kurikoreramo ubucuruzi butuma batera imbere.

Urubyiruko rwize kudoda rwanahawe imashini zidoda

Yaboneyeho no kubagezaho indamukanyo ya Komite nshya y’Akarere ka Gasabo dore ko ari n’ubwa mbere yari ageze muri uyu Murenge kuva yatorerwa kuyobora aka Karere.

Hari urubyiruko rwari rumaze iminsi rwiga ibyo kudoda no kogosha, rwahawe imashini zidoda ndetse n’izogosha ngo rukomeze kubyaza umusaruro ibikorwa remeze rwegerejwe.

Urubyiruko rwize kudoda rwanahawe imashini zidoda

Gikomero yari mu Mirenge ya Gasabo itagira isoko rya Kijyambere. Kuri ubu imirenge itahiwe gufungurwamo amasoko ya Kijyambere muri aka Karere ni Ndera, Rutunga na Nduba aho imirimo yo kubaka ayo masoko ya yageze ku musozo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages