00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abaturage babiri baturikanywe na ‘Grenade’ ishaje irabakomeretsa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 26 April 2019 saa 11:22
Yasuwe :

Nizeyimana Marcel w’imyaka 30 na Bayavuge Samuel w’imyaka 32 y’amavuko, baturikanywe n’igisasu gishaje cyo mu bwoko bwa Grenade kirabakomeretsa.

Byabaye kuwa Kane mu Mudugudu w’Amarembo, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, ahagana saa tatu z’amanywa, ubwo Nizeyimana yahingaga mu murima wa Mukayiranga Marie Jeanne.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Niragire Théophile, yabwiye IGIHE ko aba baturage batakomeretse bikabije.

Ati “Uwari urimo guhinga yamukomereje ku rutugu n’ikibero, naho undi wari hafi aho imukomeretsa ku gahanga no mu nda. Abakomeretse bose babanje guhabwa ubutabazi bw’ibanze ku ivuriro ryitwa Sagamba, umwe yahise anataha kuko bitari bikabije naho undi ajyanwa mu bitaro bya Kacyiru.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi, yashimiye abaturage ko bihutiye gutanga amakuru iyi grenade ikimara guturika.

Ati “Uriya murima wari usanzwe uhingwa, grenade yari ishaje iri mu Ruhavu rwawo yaratembanwe n’umuvu iri kumwe n’indi myanda. Uwari urimo guhinga yarayibonye ayikubita isuka nuko iramuturikana. Icyo duhora dusaba abaturage nukwirinda gutoragura, gukinisha cyangwa guhonda ikintu cy’icyuma batazi, turabasaba kujya bagira amakenga.”

CIP Umutesi, yakomeje ashishikariza abaturage gukomeza kurangwa n’umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages