00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abaturage baheze mu gihirahiro ku butaka bwabo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 9 May 2013 saa 05:38
Yasuwe :

Abaturage batuye mu mudugudu wa Ngaruyinka, Akagari ka Murama umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo baheze mu gihirahiro nyuma yo gusubizwa ubutaka bwabo ariko ntibahabwa ibyangombwa byabwo.
Aba baturage batarabona uburenganzira ku mutungo w’ubutaka bwabo bari barabariwe ndetse benda kwimurwa n’icyahoze ari Banki y’imiturire, yimuriwe muri Banki y’igihugu y’iterambere.
Ibi bikaba byaratangiye mu mwaka wa 2008, bamwe muri aba baturage bakaba ari bwo batangiye kwishyurwa (…)

Abaturage batuye mu mudugudu wa Ngaruyinka, Akagari ka Murama umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo baheze mu gihirahiro nyuma yo gusubizwa ubutaka bwabo ariko ntibahabwa ibyangombwa byabwo.

Aba baturage batarabona uburenganzira ku mutungo w’ubutaka bwabo bari barabariwe ndetse benda kwimurwa n’icyahoze ari Banki y’imiturire, yimuriwe muri Banki y’igihugu y’iterambere.

Ibi bikaba byaratangiye mu mwaka wa 2008, bamwe muri aba baturage bakaba ari bwo batangiye kwishyurwa bakurikirana ku mazina (Ordre Alphabetique ) ndetse abayobozi b’inzego zibanze akaba aribo bishyuwe bwa mbere.

Nk’uko abaturage batuye aka kagari barimo Munyawera Julius Dusabemariya Josephine ndetse na Majyambere Vincent babitangarije IGIHE, kwishyura byakorwaga mu kavuyo ndetse nyuma biza guhagarara burundu .

Banki yahoze ari iy’imiturire yaje kwishyura amande y’ubukererwe angana na 5% ,ndetse ibwira abaturage ko bagomba gusubirana ubutaka bwabo. Icyizere mu baturage batuye umudugudu wa Ngaruyinka cyaragarutse bumva ko mu minsi mike bazahabwa ibyangombwa bya burundu dore ko muri uyu mudugudu ariho hatangiriye igerageza bwa mbere mu gihugu ryo gutanga ibyangombwa by’ubutaka. Mu mwaka wa 2009 aba baturage batangiye gusaba ko bahabwa uburenganzira ku butaka ariko amaso yaheze mu kirere.

Abaturage batuye Ngaruyinka bavuga ko iyo bagiye kwitabaza ubuyobozi bababwira ko ubutaka ari ubwabo, ahandi bakababwira ko nta burenganzira bafite ku butaka, kuko babaruriwe ahubwo bagomba gutegereza bakishyurwa bakajya gushaka ahandi batura. Ibi ngo bikaba bikomeje kubaheza mu gihirahiro.

Nk’uko aba baturage babigaragaza mu mpapuro bitabaje inzego zose z’ubuyobozi kuva ku rwego rw’akarere kugera mu biro bya Minisitiri w’intebe, bose babemerera ko bagomba gusubirana ubutaka bwabo, gusa igikomeje kubayobera ni uko bababwira ko ibyangombwa by’ubutaka bya burundu bazabihabwa n’umuyobozi w’umurenge bakaba bagomba gutegereza.

Mu byo aba baturage batuye umudugudu wa Ngaruyinka basaba harimo guhabwa ibyangombwa bya burundu by’ubutaka, ndetse kudaturwa hejuru imyanzuro yateshejwe agaciro mu myaka itanu ishize.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yadutangarije ko iki kibazo cy’aba baturage akizi ariko ko mu minsi ya vuba bazahabwa ibyangombwa bya burundu by’ubutaka nk’abandi baturage.

Nubwo muri uyu mudugudu ariho hatangiriye igerageza mu gihugu hose ryo kureba uburyo ibyangombwa by’ubutaka bya burundu bizatangwa, ariko abaturage baho bakaba batarabibona. Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yavuzeko hari udukosa twagaragaye, nitumara gukosorwa bakaba bazahabwa ibyangombwa . Ndizeye yongeraho ko ibi bireba abantu batigeze bafata amafaranga ya Banki y’imiturire.

Akarere ka Gasabo ni kamwe mu turere tugize Umujyi wa Kigali kakaba ariko kanini kandi igice cyako kinini kikaba kigizwe n’icyaro, gafite umwihariko w’ibibazo byinshi birebana n’ubutaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages