Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamatamu, Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, avugwaho kuba yaritije amafaranga ibihumbi 800, yari yakusanyijwe n’abaturage ngo yubake ibiro by’akagari. Abaturage bavuga ko byabababaje, ndetse bamwe bakaba bifuza ko yahindurirwa imirimo.
Nubwo bitoroshye kubisobanurira rubanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamatamu, Mutamba Allen, avuga ko amafaranga yayibwe n’umukozi wo mu rugo, ndetse ko yatangiye kuyishyura.
Ku wa Gatanu tariki 6 Gashyantare ni bwo Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo,Stephen Rwamurangwa, yanenze abayobozi biguriza amafaranga y’abaturage ubwo yasuraga Umurenge wa Kacyiru muri gahunda afite yo gusute abaturage ayoboye.
Akimara kunenga muri rusange, humvikanye abaturage bitabiriye inama batangiye kujujura, basa nk’abafite icyo bashaka kuvga ariko har mu nama.
Ubwo IGIHE yegeraga bamwe muri bo bavuze ko batishimiye na gato igikorwa kigayitse cyakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari kabo, witije amafaranga yari yakusanyijwe ngo yubake ibiro by’akagari.
Umwe muri bo yagize bati “Twakusanyije amafaranga yo kwiyubakira ibiro by’akagari, twagiye kumva twumva ngo gitifu Mutamba yarayitije... Ubu se twabwirwa n’iki ko atazongera kwitiza amafaranga yatanzwe n’abaturage?”
Undi ati “ Twumva bavuga ko yatangiye kwishyura, ariko njye mbona ari bihemu nk’abandi bose; nta cyizere akwiriye kugirirwa...”
Mutamba we avuga ko yatunguwe no kumva Umuyobozi w’Akarere avuga asa nk’aho ari we akomozaho kandi ikibazo cye yarakibabwiye bakacyumva; kuri ubu yari azi ko ikibazo cyarangiye
Yasobanuye ko muri Nyakanga 2014, ari bwo imirimo yo kubaka ibiro by’akagari yatangiye, akaba ari we wajyaga kubikuza amafaraga yo kugura ibikoresho, hamwe no guhemba abakozi.
Mu kwezi kwa Nzeri 2014, tbageze mu gihe cyo kubaka igisenge avuga ko yagiye kubikuza amafaranga ibihumbi magana inani(800.000 frws), ahamagaye nyirayo ngo aze ayafate, amubwira ko yapfushije se amusaba kuyamubikira ko narangiza imihango yo gushyingura azaza kuyafata
Yatunguwe no kuba umukozi we ari we wamwibye; ati “Amafaranga sinayitije, ahubwo nabaye nkigera mu rugo, umukozi wanjye ahita aterura isakoshi arigendera. Nagize ibyago barayanyiba. Nari nzi ko ikibazo cyarangiye kuko tariki ya 29 Mutarama, nahawe amasezerano mashya y’akazi, bituma numva ko ikibazo cyanjye bacyumvise.”
Mutamba avuga ko ikibazo yakigejeje kuri Njyanama y’Akagari, akanagisobanura ku karere, agasabwa kuyishyura kandi ngo yarabikoze.
Yatunguwe no kumva Umuyobozi w’Akarere avuga ko yatije amafaranga kandi yarasobanuye bihagije ko yayibwe. Afatanyije na njyanama y’akagari, ateganya ko bazasobanurira abaturage uko ikibazo cyagenze, kugira ngo bave mu rujijo imirimo yo kubaka akgari ikomeze.
Meya Rwamurangwa asura aka gace yagarutse kuri ki kibazo anenga abayobozi bitwara nabi mu kazi, barimo n’abiguriza amafaranga abaturage baba barakusanyije ngo hakorwe ibikorwa by’iterambere. Yabwiye abaturage ko batazihanganira bene abo bayobozi.
Yagize ati “... Ibyo bintu tubirwanye rwose! Nk’ubu muzi ko hari akagari kahagaze, kagombye kuba karuzuye, kubera umukozi gusa ufata amafaranga akayitiza. Kandi ibyo ntabwo abantu bajya babivugira ahangaha, oya babivugira hirya cyangwa mu nama njyanama ahari abantu babiri bangahe, kandi amafaranga aba yatanzwe n’abantu benshi.”



















TANGA IGITEKEREZO