00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abaturage bibukijwe umuco w’umuganura waciwe n’Abakoloni

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 2 August 2014 saa 05:32
Yasuwe :

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kadobogo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bizihije umunsi mukuru w’umuganura basangira amafunguro yakomotse ku myaka yera mu Rwanda, ubuyobozi bw’umudugudu bukaba bufite gahunda yo gukomeza gutoza abaturage umuco wa kera urimo n’umuganura warwanyijwe n’Abakoloni.
Abaturage basaga 300 bo muri uyu mudugudu bizihije umunsi mukuru w’umuganura basangira umutsima w’uburo, ibigori n’ibinyobwa bitandukanye birimo amata.
Gutegura iki gikorwa ngo byari (…)

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kadobogo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bizihije umunsi mukuru w’umuganura basangira amafunguro yakomotse ku myaka yera mu Rwanda, ubuyobozi bw’umudugudu bukaba bufite gahunda yo gukomeza gutoza abaturage umuco wa kera urimo n’umuganura warwanyijwe n’Abakoloni.

Abaturage basaga 300 bo muri uyu mudugudu bizihije umunsi mukuru w’umuganura basangira umutsima w’uburo, ibigori n’ibinyobwa bitandukanye birimo amata.

Gutegura iki gikorwa ngo byari bigamije gusubiza amaso inyuma hakibukwa imico myiza yarangaga Abanyarwanda ariko ikaza gucibwa n’Abakoloni bari bagamije ko Imana baje bigishwa itaburizwamo no gushima umwami n’ibindi byakorwaga ku munsi mukuru w’umuganura.

Munyankumburwa Jean Marie, Umuyobozi w’umudugudu wa Kadobogo wateguye iki gikorwa yavuze ko umuganura ufite akamaro mu muco nyarwanda.

Yagize ati “Hari byinshi dukora ariko ntidutekereze ku muco Nyarwanda, uko wizihizwa ubu ubona hari impinduka ugereranyije na kera, aho babaga bejeje bagasangira.”

Abayobozi bagiye guha abana amata

Kubera ko ngo uyu muco ufite akamaro wibutsa ibyiza byarangaga u Rwanda, berekana ko bashyize hamwe kandi barajwe ishinga n’umurimo ngo ni kimwe mu byatumye bategura uyu munsi mukuru. Yahamije ko uzakomeza kwizihizwa buri mwaka.

Mukeshimana Vestine, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Mujyi wa Kigali yashimye iki gikorwa avuga ko uyu mudugudu userukiye iyindi muri gahunda Leta y’u Rwanda yiyemeje yo guhera gahunda zose ku nzego zo hasi.

Niyonzima Theogene, umuturage utuye mu Mudugudu wa Kadobogo yasobanuye ko umuganura wari umuco wo gusangira mu rwego rwo kwibuka umukiza n’umutabazi w’u Rwanda waruzuye mu gihe rwari rwarapfuye, ukarangwa n’ibikorwa byo gusangira biyobowe n’umwami.

Yavuze ko ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare yaje kwicwa, u Rwanda rugapfa ndetse na Karinga; ingoma y’ingabe ikanyagwa ariko ikanga kurenga u Rwanda ikarohama mu Kiyaga cya Kivu, aribwo bahereye aho bayita Rwoga (yanze gutenguha igihugu ubwo yanyagwaga irohama mu Kivu).

Igihugu ngo cyamaze imyaka 11 cyarapfuye, imvura irabura, haba amapfa akomeye, abafite intege nke barapfa, abasaza bigishaga umuco barashira, imigenzo n’imico y’igihugu birahagarara.

Umutsima w'uburo

Ruganzu Ndoli amaze kugaruka avuye mu buhungiro aho yabayeho mu buzima bubi aba Umwami, igihugu gisubira i Rwanda (aheza, kiba cyiza) imvura iragwa imyaka irera.

Muri icyo gihe rero ngo ni bwo havutse umuganura, abantu bagahura bagasangira mu rwego rwo kwibuka umukiza n’umutabazi, ari we Ruganzu.

Umubyeyi akoresha urutannyi ku mutsima w'uburo

Iri funguro barisangiraga, bazana umutsima wavuzwe mu masaka nk’imwe mu mbuto nkuru mu Rwanda kuko zarimo, amasaka, uburo, inzuzi n’isogi.

Umwami yapfukamiraga igihugu kuko nta kindi cyamubaga hejuru uretse cyo, akamanyura umutsima akaryaho agahereza na rubanda bakaryaho kwibuka ko igihugu cyazutse kikongera kikeza kigatunganirwa.

Aya mateka ariko ngo yaje gusibangana ubwo Abakoloni bageraga mu Rwanda, hakaduka amadini bareba iki gikorwa cyo gusangira basanga Abanyarwanda nibagikomeza batazaha agaciro isangira ritagatifu, rikorwa mu madini batekereza ko Umwami Ruganzu ari we uzajya uhabwa agaciro, kurusha Yezu.

Guhera icyo gihe bavanaho umuganura bavuga bati nta kuvanga amasaka n’amasakaramentu (hadutse iyi mvugo).

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages