Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko byari ngombwa nk’ikipe nshya ko babanza kwiyereka abaturage ndetse bagasasa inzobe ku cyatuma aka karere karushaho kwihuta mu iterambere, ibishobora kubakoma mu nkokora byose bigakurwa mu nzira.
Ubwo yasorezaga izi ngendo mu Murenge wa Kimihurura, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yahamije ko zimusigiye isomo rikomeye ry’uko abaturage banyotewe iterambere kandi kurigeraho babifite mu bushobozi, bityo hakwiye gufatwa ingamba zo kubakurira mu nzira ibisitaza.
Yagize ati “Ikintu nabonye mu Mirenge yose ni uko abaturage b’Umujyi wa Kigali, cyane abo mu Karere ka Gasabo bafite ubushake bwo kwiteza imbere, icyo bakeneye ni ubwunganizi bw’inzego zibegereye, muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage.”
Rwamurangwa yemeza ko serivisi mbi ari kimwe mu bishobora gukoma mu nkokora umuvuduko w’iterambere ry’abaturage, bityo amateka mabi yo gutanga serivisi zidahwitse muri aka Karere ngo akwiye kuranduranwa n’imizi.
Avuga ko muri uru rugamba rureba impande zombi, ku buryo umuturage ugiye kwaka serivisi akwiye kuzirikana ko abifitiye uburenganzira busesuye, bityo akaba adakwiye gutanga ikiguzi icyo ari cyo cyose ngo ayibone.
N’aho kuruhande rw’abayobozi batanga serivisi, bo ngo bakwiye kwitwararika igihe cyose umuturage aje abagana, bakazirikana ko kumuha serivisi inoze ari byo bahemberwa.
Ati “Ni ukwibutsa batanga serivisi yuko bafite inshingano, ntabwo ari ukugirira neza abaturage, bafite inshingano zo gutanga serivisi nziza kuko nicyo bahemberwa.”
Abayobozi mu nzego zitandukanye muri aka karere bibukijwe ko bakwiye korohereza abaturage muri serivisi babasaba zose, kandi bakababera ijisho ribarebera kure, mu rugamba rwo kwihutisha iterambere.
Abaturage bo mu murenge wa Kimihurura bishimiye cyane ingamba abayobozi bashya bafite zo kubakiza isiragira mu buyobozi, bahiga ko na bo bagiye gukora ibishoboka byose ngo Akarere kabo na ko kaze ku isonga mu kwesa imihigo.



















TANGA IGITEKEREZO