Abahuguwe muri iki cyiciro cya gatatu cy’aya mahugurwa agamije gukarishya ubushobozi bw’abanyamuryango b’ Umuryango FPR-Inkotanyi abayobozi ku rwego rw’akarere n’umurenge, ariko intumbero ni uko aya azagera ku banyamuryango bose.
Umuyobozi w’Akarere ka, Gasabo Rwamurangwa Stephen, avuga ko igihugu n’Isi muri rusange biri kwihuta mu iterambere, bityo abanyamuryango baba bakwiye guhora bongererwa ubushobozi mu mikorere n’imyumvire, hagamijwe kugira ngo bahore baba imbarutso y’impinduka nziza.
Yagize ati “Hakenewe imikorere igezweho kuko Isi turimo irihuta,irahinduka tugomba natwe guhora twivugurura kugira tujyane n’umuvuduko isi ijyana nawo, noneho tube abayobozi beza bakwiriye igihe tugezemo.”
Meya Rwamurangwa avuga ko n’ubwo imikoranire y’aba bayobozi isanzwe ari myiza hatabura abantu bamwe na bamwe bateshuka ku nshingano, bityo umwanya nk’uyu w’amahugurwa ukaba ubafasha kubakebura, ndetse n’imyumvire n’imikoranire y’inzego ikavugururwa kugira ngo abaturage bahabwe serivisi zinoze muri byose.
Ati “Aya mahugurwa aba anagamije kubongerera ubushobozi no kuvugurura imyumvire, imikorere n’imikoranire y’inzego z’umuryango, kugira ngo tubashe kuzuza neza inshingano.”
Ingabire Marie Immaculee umwe mu batanze ibiganiro, yasabye abanyamuryango kugira umutima ukunda igihugu kandi buri wese akakirwanira ishyaka agira uruhare mu iterambere ryacyo, kandi yagera aho bakinegura ntibarye iminwa bakabagaragariza ukuri.
Ingabire yavuze ko mu myaka 20 ishize igihugu cyageze kuri byinshi cyane kandi ko umuvuduko w’iterambere igihugu gifite ugaragaza ko buri munsi habaho impinduka nziza zikwiye gutera ishema buri munyarwanda wese, kandi akarwanya icyakoma mu nkokora iryo terambere.
Amahugurwa nk’aya agenerwa abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi yatangiriye ku rwego rw’igihugu, bikaba biteganyijwe ko buri munyamuryango azamugeraho kandi akamusigira ubushobozi buhagije bwo gufasha igihugu kurushaho kwesa imihigo mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.


















TANGA IGITEKEREZO