00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abeguye ku buyobozi bw’Akarere n’ubwa FPR-Inkotanyi basimbujwe

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 17 January 2015 saa 06:08
Yasuwe :

Willy Ndizeye uherutse kwegura ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo no ku buyobozi bwa FPR-Inkotanyi muri ako Karere, yamaze gusimburwa na Stephen Rwamurangwa wanamusimbuye ku buyobozi bw’Akarere.
Kuri uyu wa 17 Mutarama 2015 ni bwo habaye amatora yo kuzuza komite nyobozi y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Gasabo, huzuzwa imyanya y’abayobozi baherutse kwegura.
Umuyobozi mukuru Rwamurangwa yagize ati “Turakomeza gukora cyane, tube intangarugero kuko ibikorwa (…)

Willy Ndizeye uherutse kwegura ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo no ku buyobozi bwa FPR-Inkotanyi muri ako Karere, yamaze gusimburwa na Stephen Rwamurangwa wanamusimbuye ku buyobozi bw’Akarere.

Kuri uyu wa 17 Mutarama 2015 ni bwo habaye amatora yo kuzuza komite nyobozi y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Gasabo, huzuzwa imyanya y’abayobozi baherutse kwegura.

Umuyobozi mukuru Rwamurangwa yagize ati “Turakomeza gukora cyane, tube intangarugero kuko ibikorwa by’umuryango RPF–Inkotanyi bidafitiye akamaro abanyamuryango gusa, ahubwo Abanyarwanda muri rusanjye.”

Stephen Rwamurangwa watorewe kuba Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo

Yakomeje avuga ko bari gutegura inama yaguye y’Umuryango RPF–Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, izamurikirwamo ibikorwa byinshi biri mu buzima bw’igihugu, kugira ngo hafatwe ingamba zo gukomeza ibyagezweho no gushaka uburyo hakorwa ibishya.

Muri aya matora, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Raymond Chretien Mberabahizi we yatorewe kuba Komiseri ushinzwe Ubukungu mu Muryango RPF–Inkotanyi, uyu mwanya ukaba wari umaze igihe uriho umuyobozi w’inzibacyuho, kuko uwari uwuriho na we yari yareguye.

Intego ni ugukomeza gukora byiza binashishikariza abandi kuyoboka umuryango wa FPR-Inkotanyi

Undi muyobozi watowe ni Rose Gahire watorewe kuba Komiseri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, asimbuye uwari uwari ufite inshingano nk’izo mu Karere ka Gasobo, na we weguye.

Abagize Komite nyobozi yaguye ari na bo bari bagize inteko itora, bavuze ko bishimiye abayobozi bashya b’ummuryango ndetse ko banababonamo icyizere cyo gukomeza intego z’umuryango.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bitabiriye amatora

Cecile Ntaganda Mukabutera uyobora umuryango ku rwego rw’Umurenge wa Kacyiru yabwiye IGIHE.com ko bari bukomeze gukorana n’abayobozi bashya, hagamijwe kuzamura imibereho y’baturage ndetse no gukundisha abandi umuryango RPF-Inkotanyi.

Aya matora yari yitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera kjuri 246, bagize Komite nyobozi yaguye igizwe n’Abayobozi b’umuryango mu Mirenge yose igize Akarere ka Gasabo.

Raymond Chretien Mberabahizi watorewe kuba Komiseri ushinzwe ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages