00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abirukanwe muri Tanzaniya bakusanyirijwe miliyoni 20 zo kububakira

Yanditswe na

Bukuru Jc

Kuya 18 March 2015 saa 06:34
Yasuwe :

Abacuruzi bo mu karere ka Gasabo bakusanyije amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 nk’igice cya miliyoni zisaga 230 aka karere gaherutse kugaragaza ko akenewe mu kurangiza igikorwa cyo kubakira Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, kugira ngo babone aho bakinga umusaya.

Aba bacuruzi biswe “Intore z’imbaturabukungu” bishatsemo ayo mafaranga ubwo bakirwaga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bavuye mu itorero.

Bagaragaje ko imwe mu ndangagaciro bigishijwe mu itorero bavuyemo ari ukwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije, bityo ko batarebera Abanyarwanda birukanwe Tanzaniya bababariye mu karere ngo bategereze ko hari abazava hanze ngo babakemurire ibibazo.

Buri wese muri bo yagiye afasha abanyarwanda birukanywe bitewe n'uko yifashije

Aba bacuruzi bemeza ko n’ubwo batabashije kubonera rimwe miliyoni 230 zikenewe ngo aba Banyarwanda babone icumbi, buri wese aramutse atanze uko yishoboye yose yaboneka bidatinze.

Mu kwezi gushize aka karere katangije igikorwa cy’ikusanyabufasha, cyo kugoboka Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu Bweramvura mu murenge wa Jabana, aho badafite amacumbi ahagije.

Radiyo 10 iherutse gusura aba baturage isanga hari imiryango 7 igizwe n’abantu basaga 24 batuye mu cyumba cy’ishuri kimwe.Umunyamakuru w’iyi radiyo yavuze ko yasanze uburyo babayemo ‘buteye agahinda’.

Yagaragaje ko muri iryo shuri iyo miryango ituyemo ababyeyi bararana n’abana, kugira ngo hatandukanywe uburiri bw’umuryango umwe n’undi hakiyambazwa ibitenge n’inzitiramibu byashaje.

Umuyobozi w’umurenge wa Jabana Kalisa Jean Sauveur avuga ko kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, aba Banyarwanda batangiye kubakirwa amacumbi ariko umushinga wagera hagati ukazitirwa n’amikoro make .

Akarere ka Gasabo kasobanuye ko hakenewe miliyoni 230 kugira ngo hubwakwe inzu 48 zo kubagoboka.

Kuba habonetse miliyoni 20, bisobanuye ko hagikenewe izindi 210, ariko nazo ubuyobozi bw’aka karere bufite icyizere ko azaboneka aba baturage bagatangira kubakirwa nibura bitarenze ukwezi kwa Kamena.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages