Ibyishimo bivanze n’amarira, ni byo byaranze abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya kuri uyu wa 28 Kanama 2015, ubwo hatashwaga inzu z’imiryango 48 igizwe n’abantu 116 . Bubakiwe n’akarere ka Gasabo mu murenge wa Jabana.
Mukakigeri Pascasie, wavuze mu izina ry’abanyarwanda birukanwe muri Tanzania, Pascasia Mukakigeli, yashimiye Perezida Kagame n’abanyarwanda muri rusange uburyo babakiranye urugwiro.
Ati "Uyu si umudugudu w’abanyarwanda birukanwe Tanzaniya , twe tuwita’ umudugudu wa Paul’... Iyo turebye ibyo umubyeyi wacu Perezida Kagame yadukoye, tubona ari mugenzi w’Imana."
Mukakigeri yakomeje avuga ko ubu babayeho neza, abana babo biga, urwaye avuzwa, n’ibindi bitandukanye, bashimira abanyarwanda n’umukuru w’igihugu.
Minisitiri ushinzwe ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana yasabye aba banyarwanda gufata neza izo nzu, kandi bagafatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa by’iterambere.
Yagize ati “Uwabirukanye yabifurizaga ko mwagenda mukagwa mu kagera, ariko si ko byagenze, kuko yabirukanye abohereza iwanyu, ugiye iwabo ntaba agiye habi ngirango namwe muri abagabo bo kubihamya."
Minisitiri Mukantabana yakomeje avuga ko abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bose hamwe bari ibihumbi 14, abagera ku bihumbi 6,000 bakaba batari bafite aho bajya, kuri ubu bakaba baratujwe mu turere dutandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Steven, yashimiye abantu batandukanye bagize uruhare mu kubaka izo nzu, by’umwihariko ingabo zavuye ku rugerero (Inkeragutabara) zayubatse mu minsi 28 gusa.
Yagize ati "Bari bamaze umwaka bacumbitse mu nyubako za Koleji Ingenzi, babayeho mu buzima butari bwiza.Uyu munsi rero turashimira buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa cyo kubaka amazu y’aba bavandimwe bacu."
Yakomeje avuga ko izi nzu 48 zuzuye zitwaye akayabo ka miliyoni 431, ubariyemo imiganda yakozwe n’abantu bo mu byiciro bitandukanye, inkunga, hamwe n’ibikoresho byo mu nzu.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali , Fidele Ndayisaba, yashimiye ubuyobozi n’abaturage b’akarere ka Gasabo by’umwihariko mu murenge wa Jabana, ubwitange n’urugwiro bakomeje kugaragariza aba banyarwanda, anaboneraho gushimira aka karere uburyo kitwaye mu kwesa imihigo, dore ko kavuye ku mwanya wa 28 kakaba aka 8.
Iyi nzu yubatswe n’Inkeragutabara izatuzwamo imiryango y’abanyarwanda 48 igizwe n’abantu 166 birukanwe muri Tanzania nyuma yo gusanga badafite ibyangombwa byo gutura muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO