00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: ADEPR yibutse abayoboke 63 ba Paruwase ya Remera bazize jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 June 2017 saa 04:33
Yasuwe :

Abakirisitu b’Itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Remera mu Karere ka Gasabo bibutse abari abayoboke baryo barimo abaririmbyi n’abadiyakoni bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2017, wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku Kimironko kugera ku rwibutso rwa jenoside rwa Kibagabaga, ahabereye igikorwa cyo kunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi.

Mu bakirisitu bibutswe harimo n’uwari umuvugabutumwa mu Mudugudu wa Kibagabaga wishwe akajugunywa mu bwiherero we n’umuryango we wose.

Umushumba wa Paruwase ya Remera, Pasiteri Kwizera Elysée, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyo kwibuka ari uguhumuriza ababuriye ababo muri Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho.

Yagize ati “Kwibuka abakirisitu bacu bazize jenoside ni uburyo itorero ryakinguye kugira ngo twibuke abo twasenganaga tugafatanya umurimo w’Imana bazize uko bavutse kandi ari nta cyaha bakoze, bakicwa n’Abanyarwanda bagenzi babo ndetse na bamwe mu bakirisitu basenganaga.”

Yakomeje agaragaza ko iki gikorwa cyo kwibuka gifasha abayoboke ba ADEPR kurwanya ikintu cyose cyatuma jenoside yongera kuba mu Rwanda.

Muri uyu muhango kandi hagarutswe ku bakirisitu bijanditse muri jenoside batarasaba imbabazi abo bahemukiye.

Umushumba wa ADEPR mu Itorero ry’Akarere ka Gasabo, Pasiteri Niyonzima Alexis we yavuze ko bagiye gukoresha uko bashoboye kugira ngo n’abakirisitu batarasaba imbabazi abo biciye bazibasabe.

Yagize ati “Icyo tubashishikariza n’uko bagomba kugira indangagaciro y’ubukirisitu ikarushaho gukura muri bo bagasaba imbabazi kandi babikuye ku mutima, atari ukwiyerurutsa ngo abantu babone ko babikoze. Bagomba kubikora babikuye ku mutima kandi tuzahora tubibashishikariza.”

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi, muri ADEPR ya Remera bibutse abari abayoboke b’itorero 63 bishwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages