Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyiridandi, yabwiye IGIHE ko ‘Abaturage n’ishami rya Polisi rishinzwe kuzima inkongi batabaye bakazimya ibintu byinshi bitarangirika’.
Ati “Nubwo tutaramenya agaciro k’ibyahiye ariko bagerageje gutabara bawuzimya hatarangirika ibintu byinshi. Abashinzwe iperereza baracyakurikirana ariko amakuru dufite tutarabonera gihamya ni uko ari umuntu wasudiraga noneho ibishashi bigwa muri za matela, umuriro uraguruka.”
Umwe mu baturage wari uri mu rusenero ruri hafi y’aho iyi nkongi yabereye yabwiye IGIHE ati “Twakinguye amadirishya tubona hahiye turasohoka n’abandi turatabara…Icyahatwitse sinakimenya ariko hahiye neza bishoboka, bahamagaje ubutabazi, kizimyamwoto zihageze umuriro ugeze nko mu cya kabiri cy’agakiriro.”
Aka gakiriro gahiye nyuma y’iminsi micye aka Gisozi nako kari mu Karere ka Gasabo kibasiwe n’inkongi inshuro eshatu zikurikirana, ibikoresho birimo matola, imbaho, imashini n’ibindi birakongoka.
Muri iki gitondo, ahagana sa tanu n'igice, inkongi y'umuriro yibasiye agakiriro ka Kimironko mu karere @Gasabo_District.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi z'umuriro ryatabaye rizimya uwo muriro.Iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane icyateje iyo nkongi.
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) July 13, 2019









Ibitekerezo 0