Ibyo biti byose byo mu bwoko bwa Gereveriya (Grevillea) byatewe ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, mu buryo bwo kuhongera ibidukikije bizwiho kurwanya isuri, kongera uburumbuke bw’ubutaka n’ibindi.
Ibi biti byatewe na Airtel Rwanda bizagirira umumaro abaturage mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ubuki kuko byanakorerwamo ubworozi bw’inzuki, bayegekamo imizinga.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Teddy Bhullar, yavuze ko bakora ubucuruzi mu Rwanda, ariko no gufasha abaturage b’aho bakorera bikaba ari ingenzi.
Yagize ati “Dushishikajwe no gukomeza ubucuruzi bwacu dufasha abaturage b’aho dukorera, twishimiye gukora igikorwa nk’iki cyo gutera ibiti.”
Yongeyeho ko Airtel Rwanda mu gukora ubucuruzi bwayo ifite na gahunda zo gukomeza iterambere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero, Jonas Shema, yashimiye Airtel Rwanda ku bushake yagize bwo gufatanya n’abaturage mu gikorwa cyo gutera ibiti.
Yagize ati “Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, mu Murenge wacu twateganyije gutera ibiti ibihumbi 150, kugeza ubu ibihumbi 11 byamaze guterwa. Dufatanyije na Airtel Rwanda, tugiye kwesa uyu muhigo wo kuba mu Rwanda rwiza rubungabunga ibidukikije.”
Airtel Rwanda ibarirwa muri Bharti Airtel Limited, sosiyete nini ikora ibijyanye n’itumanaho mu bihugu 20 byo muri Aziya na Afurika.
Icyicaro cyayo kiba i New Delhi mu Buhinde, ikaba iya kane ku isi mu zitanga serivisi za telefoni zigendanwa, hagendewe ku bafatabuguzi bayo. Mu buhinde, iyi kompanyi itanga serivisi zirimo interineti ya 2G, 3G na 4G, kugurisha telefoni ngendanwa, gutanga imirongo yo guhamagaranaho, interineti inyaruka ya DSL,IPTV, DTH n’ibindi.
Ahandi hasigaye ku isi, iyi kompanyi icuruza serivisi za telefoni ngendanwa na internet ya 2G na 3G. Mu mpera za 2014, Bharti Airtel yari ifite abafatabuguzi basaga miliyoni 312 ku isi yose.



















TANGA IGITEKEREZO