00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Akarere kasabye ubufasha ku birukanywe muri Tanzania batagira aho kuba

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 March 2015 saa 10:25
Yasuwe :

Ikibazo cy’Abanyarwanda birukanywe Tanzania batagira aho kuba ni kimwe mu bibazo bikomereye akarere ka Gasabo cyatumye kiyambaza abafanyabikorwa bako mu iterambere kugira ngo gishakirwe umuti kuko umwaka urangiye badafite imibereho nk’iyabandi banyarwanda.

Mu nama y’umunsi umwe yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ndetse n’abafatanyabikorwa bako, Umuyobozi wako Rwamurangwa Stephen yabagaragaje ubuzima ‘bubabaje’ Abanyarwanda birukanywe Tanzania babayemo kugira ngo bagire icyo bakora byihuse kuko ubushobozi bw’akarere bwarangiye kandi amacumbi yo kubatuzamo ataraboneka yose.

Hari imiryango itarabona aho ituzwa mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzania

Yagize ati “I Gasabo dufite imiryango 48 yirukanywe Tanzania igizwe n’abantu 166, hamaze kubwaka amazu 28 yatwaye miliyoni 121 zisaga kandi nayo ntarangiye neza, kugira ngo iyo miryango yose ibashe kuba yabonye inzu zitunganye zo guturamo hakenewe miliyoni zisaga 198. Ibyo ni byo byatumywe dutumira abafatanyabikorwa bacu mu iterambere kuko nubwo tudakorera ahantu hamwe ariko dukorera abantu bamwe kugira ngo babashe kugira icyo badufasha kuko iriya miryango ikeneye ubufasha.”

Yakomeje avuga ko aba Banyarwanda bagicumbikiwe mu Murenge wa Jabana ahitwa Bweramvura mu kigo cy’amashuri cyahoze cyigisha imyuga, kandi ko imiryango ine ihurira mu cyumba kimwe ku buryo abana n’ababyeyi baba ahantu hamwe.

Abafatanyabikorwa bitariye iyo nama biganjemo imiryango itegamiye kuri Leta yo mu Rwanda no mu mahanga; bose bagaragaje ko bakozwe ku mutima bityo bakaba biteguye kugira icyo bakora nyuma yo kugaragariza abaterankungaa babo bo mu bihugu byo hanze uburyo icyo kibazo cyihutirwa.

Mugunga Ndoba uhagarariye Umuryango utegamiye kuri Leta “Tubiteho” yavuze ko bo n’indi miryango yitabiriye inama igaragaza ubushake bwiza bwo gufatanya n’akarere bityo bose bakaba batashye biyemeje kugira icyo bakora.

Zimwe mu nzu zubakiwe aba Banyarwanda

Musanabera Ange Umwangavu w’imyaka 18, umwe mu miryango y’abanyarwanda yirukanywe muri Tanzania, yavuze ko kugira ngo umuntu ave gukaraba abone aho yambarira mu cyumba gituwemo n’imiryango ine y’abantu barenga 13 biba bitoroshye.

Ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko ibyo bwifuza ku baterankunga biramutse bibonetse byihuse, byagera muri Kamena 2015 iyi miryango yose yaramaze gutuzwa, yarabonewe inka kuri buri mu ryango ndetse n’ibindi byagombwa byatuma bafatanya n’abandi gukataza mu iterambere nk’abandi Banyarwanda.

Aba Banyarwanda bagejejwe mu murenge wa Jabana guhera tariki ya 7 Mutarama 2014. Bafashijwe na MIDMAR mu kubabonera ibikoresho by’ibanze ndetse n’indi miryango ibafasha kubona ibiribwa, kwiga kw’abanyeshuri n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages