00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Babuze irengero ry’asaga miliyoni bari bashoye ngo azabagoboke

Yanditswe na

Bukuru J.C

Kuya 29 November 2014 saa 01:42
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka isaga ibiri batanga amafaranga 1000 mu kigega cyiswe “Twitabare”, abatuye mu mudugudu wa Muremure, mu kagali ka Karuruma mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, barimo abasaza n’abakecuru, barataka ko bayobewe irengero ry’amafaranga batanze.
Aba baturage bagera kuri 34, bavuga ko bari bashyizeho iki kigega ngo kibagoboke mu gihe cy’ibyago no mu bindi bikorwa by’iterambere, ariko ko batazi irengero rya miliyoni n’ibihumbi bisaga 900 bari bamaze gutangamo.
Umuturage (…)

Umuturage twahimbye izina rya Karangwa ari mu batangarije IGIHE ko bakimara kumva ko amafaranga yabo yigurijwe n’abayobozi, n’ibindi bihuha bivuga ko uwari perezida yayatorokanye, batangiye kugumuka bareka gutanga andi muri icyo kigega.

Ati “Bigitangira twumvaga ari igikorwa cyiza, abasaga 34 barabyumvise batangira kujya batanga ayo mafaranga ku buryo buhoraho, ariko nyuma bamwe mu batuyoboye batangiye kujya biguriza amafaranga yacu mu buryo budasobanutse. Uwari perezida ndetse n’umwungirije, barimutse ntituzi aho batuye.”

Abaturage bo mu murenge wa Gatsata babajwe n'amafaranga yabo yapfuye ubusa

Izi mpaka zatangiye abanyamuryango b’iki kigega, bamaze kwimwa amafaranga yo gukora umushinga bari bahisemo wo korora ingurube.
Bamwe mu bari batanze aya mafaranga barimo abakecuru n’abasaza n’abandi batishoboye, ngo ntacyo yigeze abafasha kuva yatangwa, bagashinja ubuyobozi bw’icyo kigega kuyakoresha mu nyungu zabo.

Umuyobozi w’umudugudu, Bicakanama Augustin wirinze kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo, yavuze ko amafaranga aba baturage batanze abitse muri Sacco y’umurenge wa Gatsata.

Yagize ati “Abo baturage bafite ikibazo ni bande? abayashaka bazaze tuyabahe. Amafaranga yabo abitse muri SACCO.”

Abaturage bavuga ko batagitanga amafaranga kubera kwivumbura, ariko ubuyobozi bw’umudugudu bakoreragamo, bukagaragaza ko byatewe no kutumvikana kw’abanyamuryango b’ikigega ku mikoreshereje y’amafaranga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages