Abatuye muri iki gice bagaragaza ko bishimiye iki gikorwa, cyane ko bizakuraho abubakaga mu kajagali, ariko basaba ko ubwo bari kwegerezwa ibikorwa remezo, bahabwa n’amazi kuko muri ako gace batajya bayabona.
Nyiransanzimana Veneranda ni umwe mu batuye muri uyu murenge mu mudugudu wa Rubungo, agira ati “ Byatunejeje kuko twabigizemo icyifuzo, hari abubakaga mu kajagali, turashimira ubuyobozi bwacu, kuba bazaza bagaca imihanda n’ibibanza mu mirima yacu, nta kibazo dufite twarangije kubyakira kuko turabyifuza, gusa turizera ko ibi byose nibirangira tuzahita tugezwaho n’amazi, kuko rwose dukomerewe no kuba nta mazi dufite."
Abatuye muri uyu mudugudu, bagaragaza ko batari batuye ku muhanda, bityo ngo iki ni igisubizo cyo gutura neza. Muvandimwe Modeste nawe utuye mu mudugudu wa Rubungo avuga ko imihanda izafasha mu iterambere, ariko bakwiye no kubaha amazi ati “Ikibazo cy’amazi ubwo twemerewe ko hagiye gushyirwa imihanda, cyari gikwiye gukemurwa vuba."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo, Alfred Nduwayezu avuga ko uyu murenge wifuzwa n’abantu benshi kuza kuhatura. Aragira ati “guca ibibanza n’imihanda muri iki gice, bije ari igisubizo kuko bizagabanya abubakaga mu kajagali.”
Ikibazo cy’amazi kivugwa muri uyu murenge, Nduwayezu avuga ati “ nihamara guturwa icyo ni igisubizo kizaza mu buryo bwihuse, kandi WASAC yiteguye kuduha inkunga.”
Mu mudugudu wa Rubungo akagali ka Ruyenzi ahateganyijwe kuzakatwamo ibibanza n’imihanda, ni ku buso buri kuri hagati ya hegitari 120 na 125 .



















TANGA IGITEKEREZO